RFL
Kigali

Uyu mutobe ugabanya cholesterol mbi, uvura ububabare ukanarinda kanseri

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:30/01/2019 22:04
0


Umubiri wawe ntusiba kwinjiza uburozi buturutse impande zose, cyane cyane uhereye ku mavuta wisiga, ibiryo byo mu nganda, imibavu witera n’ibindi.



Dore umutobe karemano kandi ufite ubuziranenge, uryoshye wagufasha gusohora uburozi butandukanye mu mubiri kandi wagukiza indwara nyinshi.

Mu kiganiro yagiranye New Delhi Television Food , Lokendra Tomar, umujyanama mu by’imirire mu ivuriro rya New Delhi yagize ati “Umutobe wa PBC (Pomme, Betterave, Carotte) ni umuti uhumanura umubiri ushobora gukoreshwa umunsi umwe cyangwa itatu bitewe n’umuntu.

Ubundi buryo 4 butandukanye bwo gusohora imyanda mu mubiri: umwijima usohora uburozi bwo mu bwoko bwa liposoluble; ni ukuvuga imyanda ibasha kwivanga mu binyamavuta, impyiko zo zisohora imyanda ibasha kwivanga n’amazi aribyo bita hydrosolubles, amara yo asohora uburozi butabasha kwinjira mu maraso, hanyuma uruhu rugasohora uburozi yakwirakwiriye mu mubiri. Uyu mutobe wa PBC uzagufasha mu gusohora uburozi biciye muri izo nzira zose kuburyo bwihuse”.

Ibigize uyu mutobe pommes, betteraves, carottes

– ½ betterave uyisataguyemo uduce duto

– 1 pomme uyisataguyemo uduce duto

– 2 carotte, uyisataguyemo uduce duto

– Akunyu gake

– ibikombe 2 bito by’amazi

Uko uyu mutobe utegurwa:

Ronga neza imbuto zawe ukoresheje vinaigre.

Kataguramo uduce duto imbuto zawe.

Bivangire mu kamashine gasya unagenda wongeramo amazi kugeza ubwo ubonye umutobe washakaga.

Jya unywa uyu mutobe buri gitondo nta kindi urashyira mu nda.

Umumaro w’uyu mutobe biwe n’ibiwugize.

Urubuto rwa pomme : Winston churchill, Umunyapolitike uzwi cyane umunsi umwe yaravuze ati “Urubuto rumwe rwa pomme ku munsi rwashyira imiti kure yawe”. Ukurikije ibyo uyu mugabo yatanga ni ukuri kuko urubuto rwa pomme rukungahaye ku ntungamubiri zitagereranwa; nka Vitamine A, B1, B2, B6, C, E na K ndetse n’imyunyungugu nka Zinc, cuivre, Potassium, Phosphore na Manganese. Urubuto rwa Pomme rwongera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri kandi ruzakurinda indwara nyinshi, kubera ubushobozi rufite ruzakurinda kwangirika k’uturemangingo ndetse no twakwangizwa na kanseri.

 Karoti : Bitewe n’ikigero kiri hejuru cya vitamin ziyibonekamo nka vitamin A, B1, B2, B3, B6, C, E na K ndetse n’imyunyungugu nka phosphore, niacine, potassium, magnésium, calcium, n’ibinyabutabire nka bêta-carotène, acides selenium. Karoti zizagufasha kongera ubushobozi bw’amaso yawe, izagufasha mu gukomeza amagufwa , irinda cancer ndetse inarinda gusaza imburagihe. Kubera imyunyungugu iboneka muri uru ruboga izagufasha koza mu kanwa kuko izagufasha kuvura amacandwe binakurinde kwangirika kw’amenyo.

Betterave : Ikize cyane kuri vitamine A, B et C, Imyunyungugu nka potassium, cuivre na  fer. Betterave ivura ubu ibisebe kandi ikongera ingufu mu bwirinzi bw’umubiri. Igabanya cholesterol mbi mu maraso (Cholestol mbi ni ubwoko bw’ibinure biba mu mubiri ariko bigira ingaruka mbi ku buzima). Uru ruboga rwa beterave ni ingirakamaro mu buzima bw’umutima kuko rutunganya gutembera neza kw’amaraso kandi rurinda indwara zitandukanye zizahaza urwungano rw’amaraso, irwanya ububabare kandi yoroshya igogora,ikanafasha ubwonko gukora neza.

Icyo kwitondera:

Ku bantu bagirwaho ingaruka na karoti ni byiza ko babanza kugisha inama umuganga wawe. Betterave ni imvuzo karemano, bityo ntiyemerewe ku bantu babujijwe imvuzo.Ikindi bitewe n’ikinyabutabire cya bétalaine, ntuzakangwe no kubona ugiye ku musarane ukabona witumye ibitukura cyangwa wakwihagarika ugasanga inkari zatukuye ni ukubera icyo kinyabutabire kandi rwose nta ngaruka mbi bitera umubiri.

Src: santemedecine.net






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND