RFL
Kigali

Gentil Misigaro yatumiye Alarm Ministries mu gitaramo agiye gukorera mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/01/2019 13:55
0


Gentil Misigaro umuhanzi nyarwanda uba muri Canada utegerejwe mu Rwanda mu gitaramo 'Hari imbaraga Rwanda Tour' kizaba tariki 10/3/2019, yamaze kongera Alarm Ministries mu bahanzi n'abaririmbyi bazaririmba mu gitaramo cye.



Mu minsi ishize ni bwo Gentil Misigaro yatangaje ko yatumiye Aime Uwimana mu gitaramo cye. Kuri ubu rero yamaze no gutumira Alarm Ministries. Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali mu mujyi wa Kigali. Gentil Misigaro wateguye iki gitaramo azwi cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Buri munsi, Hano ku isi, Biratungana, Ngiy'indirimbo, Tuzanezerwa n'izindi.


Gentil Misigaro yatumiye Alarm Ministries mu gitaramo agiye gukorera i Kigali

Mbere yo gutaramira mu Rwanda, Gentil Misigaro agiye gukorera igitaramo muri Canada nyuma y'ibyo yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu minsi ishize. Tariki 16/2/2019 Gentil Misigaro azakorera igitaramo mu mujyi wa Edmontor muri Canada aho azaba ari kumwe na Amani Stephan n'amakorali anyuranye. Nyuma y'ibi bitaramo Gentil Misigaro azahita aza mu Rwanda aho ategerejwe mu gitaramo 'Hari imbaraga Rwanda Tour' ari nacyo yamaze gutumiramo Aime Uwimana.

Igitaramo Gentil Misigaro azakorera mu Rwanda ni cyo cya mbere azaba ahakoreye. Yabwiye INYARWANDA ko ari igitaramo kidasanzwe, ati: "Hari imbaraga Concert izaba ari idasanzwe kuko hashize igihe ngambira kuza gutaramira mu Rwanda, kuko nabisabwe n’abantu benshi, ariko igihe cyari kitaragera."

Yakomeje agira ati: "Iyi concert izaba idasanzwe kuko indirimbo zose zizakorwa nka: BIRATUNGANA, HAR'IMBARAGA, BURI MUNSI, UMBEREYE MASO n’izindi nyinshi ziri kuri Album nise BURI MUNSI zifite amateka akomeye ndetse n’ubuhamya bufatika bw'ibintu Imana imaze gukora ibinyujije muri ziriya ndirimbo."


Aime Uwimana nawe azaririmba muri iki gitaramo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND