Kigali

UKO MBIBONA: Isomo mu ndirimbo ‘Igitekerezo’ ya King James yakirijwe amashimwe uruhumbirajana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/01/2019 12:03
2


Umuririmbyi Ruhumuriza James waryubatse nka King James aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Igitekerezo’ yuju amagambo y’urukundo. Igizwe n’iminota ine ndetse n’amasegonda 16’. Amajwi yayo yafashwe na Knox beat, ifatwa ry’amashusho riyoborwa na Fayzo Pro.



Iyi ndirimbo ‘Igitekerezo’ imaze iminsi 14 ishyizwe ku rubuga rwa Youtube, yakirijwe ibitekerezo uruhumbirijana bya benshi bashimye uburyo ubutumwa buyigize bwajyanishijwe n’amashusho. By'akarusho bayikundira uburyo uyu muhanzi yerekanye ko n’abafite ubumuga bw’uruhu na bo ari abantu nk’abandi bashobora gukunda, gukundwa, kwifashishwa mu mirimo itandukanye….

 1.Iyi ndirimbo ‘Igitekerezo’ ikubiyemo ubutumwa bwigisha umuryango mugari:


King James wari umunyereweho gukoresha abakobwa badafite ubumuga bw’uruhu, yaratunguranye mu mashusho y’indirimbo ye nshya ‘Igitekerezo’ aherutse gushyira hanze agaragazamo umukobwa witwa Claudine wavukanye ubumuga bw’uruhu.

Gukoresha umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu mu ndirimbo ‘Igitekerezo’ byishimiwe na benshi, banditse ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko ‘nta muntu ukwiye guhezwa no kwirengagizwa mu muryango Nyarwanda’.

Claudine wifashishijwe muri aya mashusho y’indirimbo ‘Igitekerezo’, aherutse kubwira INYARWANDA ko yakinnye muri iyi ndirimbo ‘Igitekerezo’, atishyuwe. Ngo yabikoze aha agaciro igitekerezo King James yagize cyo kwerekana ko n’abavukanye ubumuga bw’uruhu na bo ari abantu nk’abandi kandi bashoboye.

Ndabaretse Abdou, yanditse kuri Twitter, avuga ko King James mu ndirimbo ye ‘Igitekerezo’ yerekanye ko aha agaciro buri muntu wese. Ati “ Uri uwo nemera kandi nkunda ko uri umuhanga mu byo ukora, si ibya buri wese gutekereza gukora video nk’iyi kuko werekanye ko uha agaciro buri wese. Ni ukuri Uwiteka ajye ahira ibiganza byawe ndi umufana wawe w’ibihe byose.”

Anny Christela Baho we yanditse avuga ko ‘uretse kuba ari indirimbo nziza, ikaba nziza mu ndirimbo z’urukundo, amashusho yayo ahishura urukundo no gushyigikira abavukanye ubumuga bw’uruhu’. Ngo kenshi bakunze guhutazwa n’imiryango bavukamo n’abandi cyane cyane ku mugabane wa Afurika.

2. Iyi ndirimbo ‘Igitekerezo’ yerekanye ubwiza butatse u Rwanda:

Iyi ndirimbo imaze kurebwa inshuro 245, 464 mu gihe imaze ku rubuga rwa Youtube dore ko yasohotse kuya 16 Mutarama 2019. Amashusho yayo yafatiwe muri Kigali ndetse no mu ishyamba rya Gishwati.

Yakunzwe na benshi inahishura ubwiza bw’umusozi uriho ibyatsi byinshi by’amako atandukanye mu ishyamba rya Gishwati.  Mu minota ya mbere y’iyi ndirimbo ‘Igitekerezo’, uyu muhanzi agaragara ari kumwe na Claudine mu nzu nziza irimo imitako yizihiye ijisho.

Mu minota ya nyuma ndetse no ku munota wa mbere n’amasegonda 12’, King James agaragara ari kumwe n’uyu mukobwa mu misozi iri mu ishyamba rya Gishwati, uburyo amashusho yafashwe agaragaza ubudasa bw’imisozi yo muri Gishwati, wagira ngo ntabwo ari mu Rwanda! 

3. Indirimbo yashimwe na benshi barimo n’abayobozi bakomeye mu gihugu:

Kuva indirimbo ‘Igitekerezo’ ya King James yashyirwa hanze, imaze kwakirizwa ibitekerezo uruhumbirajana by’abafana, abakunzi b'umuziki barimo n’abanyacyubahiro batandukanye bagaragaje ko banogewe n’uburyo iyi ndirimbo ikozwe.

Umuyobozi Mukuru wa kompanyi ya RwandAir, Manzi Makolo, yanditse kuri Twitter, agaragaza ko yishimiye bikomeye iyi ndirimbo ‘Igitekerezo’ ya King James. Yagize ati “Indirimbo nziza. Amashusho meza y’igikundiro. Ihagarariye impano ya Made in Rwanda.”

Umunyamakuru Aissa Cyiza yavuze ko iyi ndirimbo ayireba uko bukeye n’uko bwije. Ati “Sinshobora gusobanura urukundo nkunda iyi ndirimbo. Ohhhh Mana yanjye ni nziza peee. Buri gihe umwami ahora ari umwami @King James. Ndi kuyireba, n’ejo nzayireba uko ibihe bisimburana.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Ibikorwa by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanditse kuri Twitter avuga ko ‘uyu mugabo @King James yakoze amashusho y’umwihariko mu ndirimbo y’umwihariko.

 4. Amashusho y’indirimbo yajyanishijwe n’ubutumwa bw’urukundo bwaririmbwe:


Ni kenshi abahanzi Nyarwanda bakunze gushinjwa kutajyanisha ubutumwa baririmbye n’amashusho bakoze, King James we yarabishoboye. Mu gihe cy’iminota ine n’amasegonda 16’, uyu muhanzi yagaragaje umunyenga w’urukundo ku mukunzi we, nawe biba uko.

Yakoze uko ashoboye ubutumwa bw’urukundo yaririmbye anabushyira mu ngiro. Yanerekanye ubuzima bw’iwabo w’umukobwa ajya kumusura akakiranwa urugwiro n’abana b’iwabo nyine bishimiye igitekerezo yagize cyo gukunda umukobwa wabo.

Mihigo Butera Alex, yanditse, avuga ko ‘akurikije uko amashusho y’indirimbo ‘igitekerezo’ ameze yerekana igisobanuro nyacyo cy’urukundo’. Mute RKelly, yarengejeho ko ‘ub’umuntu bukwiye kuba ururimi rw’Isi’.

Muri iyi ndirimbo ‘Igitekerezo’ King James usanzwe umenyerewe mu ndirimbo ‘z’imitoma’ ndetse hakaba n'abamwita 'Umwami w'imitoma' yanagaragaje ko ari umuhanga mwiza mu kwandika inkuru ishushunya ibyo aba yaririmbye.

Eric Ujemubayo yagaragaje ko asanzwe akunda byimazeyo King James. Yagize ati: "Ukora ibintu watekereje neza! Wowe uri umuhanzi kuko uzi guhanga, kandi uri umuririmbyi kuko uzi kuririmba! Hari abazi guhanga ariko bakibeshya ko bazi kuririmba, Hari n'abandi bazi kuririmba ariko bakibeshya ko bazi guhanga."

Iyi ndirimbo ‘Igitekerezo’ ni yo ya mbere King James yashyize hanze muri uyu mwaka wa 2019. Ni indirimbo yaje isanganira izindi ndirimbo yagiye ashyira hanze nka: ‘Hari ukuntu’, ‘Birandenga’, ‘Ese warikiniraga’, ‘Nyuma yawe’ , ‘Yantumye’, Pala pala’ n’izindi zakunzwe by’ikirenga.

IBITEREZO BYA BAMWE KU NDIRIMBO YA KING JAMES:


REBA HANO INDIRIMBO 'IGITEKEREZO' YA KING JAMES







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Twahirwa Olivier 5 years ago
    Ndashimira king james kubwigitekerezo cyiza yafashe nukuri uri umunyabwenge gusa mbasabe nkabanyamakuru ba inyarwanda ndagira muzabwire king james azakorane indirimbo yi Imana na beautyforashez kuko bose mbona ari abantu bagira urukundo murakoze
  • qyflgprqnk2 months ago
    Muchas gracias. ?Como puedo iniciar sesion?



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND