RFL
Kigali

FOOTBALL: Haravugwa iki ku isoko ry’abakinnyi mu Rwanda?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/01/2019 10:24
1


Turi kuwa Gatatu tariki 30 Mutarama 2019, umunsi amakipe akomeje kwiyubaka buhoro buhoro bategereje ko imikino yo kwishyura muri shampiyona 2018-2019 igomba gutangira kuwa 18 Gashyantare 2019.



Kuri uyu wa Gatatu rero hari amakuru ajyanye n’abakinnyi bongereye amasezerano mu makipe basanzwemo mu gihe abandi bamaze kugera mu yandi makipe ndetse abandi bakaba bafashe ingendo bagana hanze y’u Rwanda gushaka ahandi bakina.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Mutarama 2019 nibwo Kambale Salita Gentil wari kapiteni akaba na rutahizamu wa FC Marines kuva umwaka w’imikino watangira ariko kuri ubu akaba yamaze kugera mu ikipe ya FC Musanze, ikipe yaguze amasezerano yari afitanye na FC Marines ndetse igahita inamurekura byihuse agahita asinya umwaka umwe n'igice.

FC Musanze ni imwe mu makipe ahagaze mu myanya mibi ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona kuko iri ku mwanya wa 13 n’amanota 12. Ruremesha Emmanuel umutoza wa Musanze FC yakunze kuvuga ko abura rutahizamu wizewe bityo abayobozi ba Musanze FC bakaba bamuhitiyemo kumugurira Kambale Salita Gentil nawe udakanganye muri uyu mwaka w’imikino kuko ntaragera ku rutonde rw’abakinnyi bafite ibitego byinshi muri shampiyona kuko mu mikino 15 FC Marines yakinnye atabafashije cyane mu mikino ihagije kuko yanagize ikibazo cy’imvune n'ubwo ubu yakize.


Kambale Salita Gentil yasinye umwaka umwe n'igice muri Musanze FC

Kambale Salita Gentil asize atsinze ibitego bibiri (2) muri FC Marines kuko yatsinze igitego bakina na AS Kigali anatsinda ikindi mu mukino w'Amagaju FC.

Nyuma yo kwirukanwa muri FC Musanze, Mbarushimana Emile umunyezamu wageze i Musanze avuye i Kirehe ubu ni umukinnyi wa Etincelles FC iheruka gutsindwa ibitego 4-0 mu mikino y’irushanwa ry’Intwari 2019, umukino wa mbere yakiniraga iyi kipe iheruka kumuha amahirwe ko yayikinira.

Muri Rayon Sports nabo bari mu minsi ya nyuma yo kongeramo abakinnyi, igikorwa batangiye bongera amasezerano ya Mutsinzi Ange Jimmy. Rayon Sports yari ifite umubare muto w’abakinnyi bakina mu mutima w’ubwugarizi, baje kongera gusubirana na Mutsinzi Ange Jimmy washakaga kujya ku mugabane w’i Burayi ntibikunde mu buryo bwihuse.

Amakuru ahari ni uko Mutsinzi Ange Jimmy yemeye ko yaba akina muri Rayon Sports mu gihe cy’amezi atandatu (6) kugeza umwaka w’imikino urangiye ari nako ategereza ko gahunda ye yo kujya hanze izaba ikunda.

Rayon Sports kandi iri mu minsi ya nyuma yo kugerageza Ndayisenga Kevin rutahizamu w’Umurundi waje muri Rayon Sports gushaka amahirwe. Ndayisenga kuri ubu amaze guhabwa amahirwe mu mikino ibiri ariko akaba atarabasha gukora ibitangaza ku buryo abafana bamwizeramo ko yazabaheka muri shampiyona n’andi marushanwa ari imbere.


Ndayisenga Kevin ntabwo aremeza abafana ba Rayon Sports

Ndatimana Robert ni undi mukinnyi uri gushaka amahirwe yo kuba yakomereza umwuga we muri Rayon Sports. Muri gahunda yo kumureba mu kibuga, Robertinho yamuhaye iminota 45’ y’igice cya mbere mu mukino bahuyemo na AS Kigali mbere yo gusimburwa na Mugisha Gilbert.


Ndatimana Robert yakinnye iminota 45' ubwo Rayon Sports yatsindaga

Ombolenga Fitina wari myugariro w’ikipe ya APR FC ndetse akaba ari nimero ya mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi, yamaze kurira indege agana muri Bulgaria mu ikipe ya PFC CSKA Sofia.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fabien murindabigwi5 years ago
    felicitation kuri obolenga,twizereko rusheshangoga agiyekuhadusigarira neza2





Inyarwanda BACKGROUND