Kuri uyu wa gatandatu tariki 26 nibwo umwana w’umuhungu yavutse ku mukobwa umuraperi XXXTentacion yasize ateye inda. Uyu mwana avutse nyuma y’amezi 7 se yitabye Imana, yasize amuhitiyemo izina azitwa. Uyu mwana kandi yavutse nyuma y’iminsi 3 gusa habaye isabukuru ya se, dore ko uyu muraperi yavutse tariki 23 Mutarama.
Jahseh Dwayne Ricardo Onfroy benshi bamenye nka
XXXTentacion ni umwe mu baraperi bari batangiye kuzamuka, gusa ntiyagize
amahirwe yo gukomeza kubaho, dore ko muri 2018 tariki 18 Kamena yarashwe akicwa
agifite imyaka 20 gusa. Nyuma y’urupfu rwe, byatangajwe ko umukobwa bakundanaga
atwite inda ye ndetse ngo yasize avuze izina uyu mwana we w’umuhungu agomba
kwitwa.
Uyu mwana wavutse mu mpera z’icyumweru tuvuyemo yitwa Gekyume Onfroy, iri zina kaba yararyiswe na se mbere y’uko yitaba Imana. Gekyume bisobanura ‘mu yindi si’, rikaba ijambo XXXTentacion yihimbiye. Umukunzi wa XXXTentacion, Jenesis Sanchez akimara kwibaruka uyu mwana, byatangajwe na nyina wa XXX ko yungutse umwuzukuru, akaba ari rwo rwibutso yasigiwe n’umuhungu we witabye Imana.
Uyu niwe mukobwa wakundanaga na XXXTentacion, akaba yaramubyariye umuhungu Gekyume Onfroy
Urupfu rwa XXXTentacion rwababaje benshi mu baraperi, cyane
cyane ko benshi bahamyaga ko yari kuzavamo umuraperi ukomeye. Ku isabukuru ye,
tariki 23/01/2019 Lil Wayne yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Don’t Cry’
iri kuri alubumu ye The Carter V, iyi ndirimbo ikaba yari iyo guha icyubahiro
XXXTentacion witabye Imana akenyutse.
Ubuzima bwa XXXTentacion bwaranze n’imvururu nyinshi no guhora akurikiranywe n’amategeko. Yigeze gutangaza ko nyina yamubyaye akiri muto cyane ku buryo mu gukura kwe atigeze amubona kenshi, kuko yarerwaga na nyirakuru. Yavuze kandi ko yajyaga akoresha uburyo bwo guteza imvururu ku ishuri kugira ngi nibura nyina aze kwitaba ku ishuri babonereho kubonana.
TANGA IGITECYEREZO