RFL
Kigali

Nyuma y’amezi 7 umuraperi XXXTentacion yitabye Imana, iminsi 3 nyuma y’isabukuru ye, umwana we yavutse

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:28/01/2019 12:01
0


Kuri uyu wa gatandatu tariki 26 nibwo umwana w’umuhungu yavutse ku mukobwa umuraperi XXXTentacion yasize ateye inda. Uyu mwana avutse nyuma y’amezi 7 se yitabye Imana, yasize amuhitiyemo izina azitwa. Uyu mwana kandi yavutse nyuma y’iminsi 3 gusa habaye isabukuru ya se, dore ko uyu muraperi yavutse tariki 23 Mutarama.



Jahseh Dwayne Ricardo Onfroy benshi bamenye nka XXXTentacion ni umwe mu baraperi bari batangiye kuzamuka, gusa ntiyagize amahirwe yo gukomeza kubaho, dore ko muri 2018 tariki 18 Kamena yarashwe akicwa agifite imyaka 20 gusa. Nyuma y’urupfu rwe, byatangajwe ko umukobwa bakundanaga atwite inda ye ndetse ngo yasize avuze izina uyu mwana we w’umuhungu agomba kwitwa.

Uyu mwana wavutse mu mpera z’icyumweru tuvuyemo yitwa Gekyume Onfroy, iri zina kaba yararyiswe na se mbere y’uko yitaba Imana. Gekyume bisobanura ‘mu yindi si’, rikaba ijambo XXXTentacion yihimbiye. Umukunzi wa XXXTentacion, Jenesis Sanchez akimara kwibaruka uyu mwana, byatangajwe na nyina wa XXX  ko yungutse umwuzukuru, akaba ari rwo rwibutso yasigiwe n’umuhungu we witabye Imana.

xxx

Uyu niwe mukobwa wakundanaga na XXXTentacion, akaba yaramubyariye umuhungu Gekyume Onfroy

Urupfu rwa XXXTentacion rwababaje benshi mu baraperi, cyane cyane ko benshi bahamyaga ko yari kuzavamo umuraperi ukomeye. Ku isabukuru ye, tariki 23/01/2019 Lil Wayne yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Don’t Cry’ iri kuri alubumu ye The Carter V, iyi ndirimbo ikaba yari iyo guha icyubahiro XXXTentacion witabye Imana akenyutse.

Ubuzima bwa XXXTentacion bwaranze n’imvururu nyinshi no guhora akurikiranywe n’amategeko. Yigeze gutangaza ko nyina yamubyaye akiri muto cyane ku buryo mu gukura kwe atigeze amubona kenshi, kuko yarerwaga na nyirakuru. Yavuze kandi ko yajyaga akoresha uburyo bwo guteza imvururu ku ishuri kugira ngi nibura nyina aze kwitaba ku ishuri babonereho kubonana.

">

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND