Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo gususurutsa abakunzi ba muzika ariko binyuze mu bahanzi banyuranye kandi b'abahanga nk'uko Gerard Mbabazi umwe mu bagiteguye yabitangarije Inyarwanda.com. Mu butumwa bugufi yagize ati" Igihe ni iki ngo twizihize umuziki nyarwanda mu majwi y'urwunge y'ibihangange by'u Rwanda! Dushime ndetse tunashimire ababaye imbarutso y'iterambere ryawo mu ngeri zitandukanye! " Iki gitaramo bakaba barakise 'generation2generation concert'.
Iki ni kimwe mu bitaramo bikomeye bigiye kuba mu ntangiriro z'uyu mwaka...
Mu gutegura iki gitaramo Masamba Intore yatumiwe nk'umwe mu bahanzi bakomeye ndetse bo ha mbere. Usibye uyu ariko kandi hatumiwe Bruce Melody, Mani Martin na Charly na Nina. Byitezwe ko iki gitaramo kizabera mu ihema risanzwe riberamo ibitaramo rya Camp Kigali tariki 1 Werurwe 2019. Kwinjira muri iki gitaramo bikaba ari 5000frw mu myanya isanzwe na 10000frw mu myanya y'icyubahiro.