RFL
Kigali

HEROES CUP 2019: AS Kigali yatangiye neza itsinda APR FC - AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/01/2019 18:41
1


Ikipe ya AS Kigali yatangiye neza imikino y’irushanwa ry’Intwari 2019 itsinda APR FC igitego 1-0 mu mukino ufungura indi yose izaba kuri iyi nshuro.



Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Nshimiyimana Ibrahim ku munota wa 29’ biturutse ku mupira mwiza yahawe na Farouk Ruhinda Saifi wakinaga inyuma y’abataha izamu.


Nshimiyimana Ibrahim yishimira igitego

Wari umukino ikipe ya AS Kigali yagaragajemo umupira mwiza nyuma yo kuba yaherukaga gutsindwa na APR FC (2-0) muri shampiyona.


Umupira wabyaye igitego cya AS Kigali 


Farouk Ruhinda Saifi niwe wamuhaye umupira 



Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego

Masud Djuma umutoza wa AS Kigali yari yakoresheje abakinnyi benshi hagati mu kibuga kuko yari abizi ko APR FC idafite Mugiraneza Jean Baptiste ufite imvune. Ntamuhanga Thumaine wanakinnye muri APR FC yafatanyaga na Nsabimana Eric Zidane nawe wavuye muri APR FC ndetse na Ntate Djumaine bose bakinaga bazenguruka hagati mu kibuga imbere yabo hari Farouk Ruhinda Saifi.


Niyomugabo Jean Claude ku mupira imbere ya Issa Bigirimana 

APR FC yari ifite ikibazo inyuma mu bwugarizi kuko itari ifite Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Buregeya Prince Aldo. Aba baje biyongera kuri Kimenyi Yves utabanje mu izamu bityo Ntwari Fiacre agakina iminota 90’. APR FC itari ifite Mugiraneza Jean Baptiste yari yagaruye Buteera Andrew wafatanyaga na Nizeyimana Mirafa hagati mu kibuga bityo Hakizimana Muhadjili akabakinira imbere.


Farouk Ruhinda imbere ya Iranzi Jean Claude 


Ishimwe Kevin (Iburyo) na Rukundo Denis (Ibumoso) 


Ntate Djumaine (6) ahanganye na Ntwari Evode (13)



Ntate Djumaine asiga abakinnyi ba APR FC

Gusa uku kubura abakinnyi bamwe na bamwe ba APR FC byatumye AS Kigali ibahukamo ibatera amashoti agana imbere asanga Ishimwe Kevin na Nshimiyimana Ibrahim bityo bikaba ikibazo mu bugarira ba APR FC bagiye bakora amakosa bikagera aho Rukundo Denis aha umwanya Rusheshangoga Michel.

Mu gukora impinduka, Rusheshangoga Michel yasimbuye Rukundo Denis, Bigirimana Issa asimburwa na Ntwari Evode naho Nsengiyumva Moustapha asimbura Byiringiro Lague nawe winjiye asimbura Sekamana Maxime ku ruhande rwa APR FC.


Nizeyimana Mirafa agenzura umupira hagati mu kibuga 

Masud Djuma Irambona nawe wakinnye muri APR FC yakuyemo Niyomugabo Claude ashyiramo Bizimana Djuma, Benedata Janvier wakinnye muri APR FC asimbura Farouk Ruhinda Saifi nawe wakinnye muri APR FC.

Abakinnyi babanje mu kibuga:


AS Kigali XI: Bate Shamiru (GK,1), Ntamuhanga Thumaine (C,12), Harerimana Rachid Leon 3, Niyomugabo Claude 4, Ngandou Omar 2, Bishira Latif 5, Ntate Djumaine 6, Ishimwe Kevin 17, Nsabimana Eric Zidane 14, Ssentongo Farouk Ruhinda Saifi 10, Nshimiyimana Ibrahim 7


APR FC XI: Ntwari Fiacre (GK,1), Iranzi Jean Claude (C,12), Rukundo Denis 28, Songayingabo Shaffy 23, Rugwiro Herve 4, Nizeyimana Mirafa 6, Bigirimana Issa 26, Buteera Andrew 20, Sugira Ernest 16, Hakizimana Muhadjili 10, Sekamana Maxime 17.


Sugira Ernest ahindura umupira ariko akurikiwe na Harerimana Rachid Leon


Harerimana Rachid Leon (3) aterana umupira imbaraga ahunga Byiringiro Lague  (14)



Ntwari Evode acenga ikipe yahozemo

PHOTOS: Sddam MIHIGO (Inyarwanda.com)





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eric.RIZINJIRABAKE5 years ago
    Uwo.mutoza.niyirukanwe.aka.naga.suzuguro.kwikipe.yacu?





Inyarwanda BACKGROUND