Nkuko amakuru Inyarwanda.com ikesha Kina Music abivuga iyi nzu yasinyishije umusore witwa Nelson Rwangabo cyangwa se Nel Ngabo nk'izina rye rya muzika. uyu musore banahise bakorera indirimbo ye ya mbere bise 'Why' yasinye muri Kina Music imyaka itatu bamufasha nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Ishimwe Clement umuyobozi mukuru wa Kina Music.
UMVA HANO INDIRIMBO YA MBERE Y'UYU MUSORE "NELNGABO" YISE 'WHY'
Nel Ngabo uririmba injyana ya R&B wumvikanisha ubuhanga buhanitse kuri ubu indirimbo ye ya mbere yageze hanze ikaba yarakorewe muri KINA MUSIC mu gihe amashusho yayo yo yasohotse arikumwe namagambo ayigize "Lyrics" byose byakozwe na Meddy Saleh. Uyu abaye umuhanzi mushya ukurikira Dream Boys, Tom Close na Butera Knowless bari basanzwe babarizwa muri iyi nzu ifasha abahanzi.
UMVA HANO INDIRIMBO YA MBERE Y'UYU MUSORE "NELNGABO" YISE 'WHY