RFL
Kigali

Musenyeri Thadée Ntihinyurwa wari umaze igihe arwariye mu Bufaransa yasomye misa ya nyuma ari Arikiyepiskopi wa Kigali

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:24/01/2019 15:39
3


Kuri uyu wa kane tariki 24/01/2019 muri katederali ya mutagatifu Mikayile mu Kiyovu (Saint Michel) ku isaha ya sa sita n’iminota 5 nibwo Musenyeri Thadée Ntihinyurwa yasomye misa ya nyuma ari Arikiyepiskopi wa Kigali, abifatanya no kwizihiza imyaka 37 amaze ari Musenyeri.



Tariki 24 Mutarama 1982 nibwo Thadée Ntihinyurwa yahawe ubwepiskopi, yinjira mu mubare w’abashumba ba Kiliziya, tariki 9 Werurwe 1996 ahabwa inshingano zo kuba Arikiyepiskopi wa Kigali, inshingano avuyeho agana mu kiruhuko cy’izabukuru nk’uko yari yabisabye umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi. Agiye gusimburwa na Musenyeri Antoine Kambanda wayoboraga Diyosezi ya Kibungo.

Thadee

Musenyeri Thadee Ntihinyurwa yari amaze imyaka 23 ayobora Arikidiyosezi ya Kigali, uyu munsi yizihije 37 amaze ari Musenyeri

Kuri uyu wa kane, nyuma y’iminsi micye avuye mu gihugu cy’Ubufaransa aho yari yaragiye kwivuza, Thadée Ntihinyurwa yaje kwifatanya n’abakiristu mu gitambo cya misa cya nyuma atuye ari Arikiyepiskopi, ashimira n’Imana ku myaka 37 amaze ari Musenyeri. Iyi misa yari yitabiriwe n’abakiristu benshi cyane ku buryo kiliziya yari yakubise yuzuye, abandi bahagaze kugeza no hanze. Yari yitabiriwe kandi n’abihayimana benshi biganjemo abapadiri bo muri paruwasi zitandukanye zo muri Kigali.

Thadee

Ni misa yitabiriwe n'abihayimana benshi ndetse n'abakristu

Musenyeri Thadée yavuze ko bitari byoroshye kuva mu Bufaransa aho yari yaragiye kwivuriza, cyane ko abari bamuri hafi bamubwiraga ko yabanza agategereza akoroherwa akabona gufata indege. Yagize ati “Ntitwabura byinshi tubwirana ariko igihe ni kigufi. Ndabashimira ko mwansabiye urugendo nagiyemo nkarurangiza amahoro. Nari ndurimo mfite ikizere kandi ntabwo nigeze mbabara cyane ububabare bw’umubiri, n’ubwa roho ntibikabije, ariko ndashimira Imana cyane kuko yanshoboje kugaruka. Hashize iminsi 11 nkorewe operation ya nyuma. Bamwe bakambwira bati ‘ubu uzisukira urugendo rw’indege? Aho ntiwumva ko izagucugusa ikakumaramo intege?’ Ariko ntabwo byigeze biba. Nakoze gahunda zo mu ndege, ndagenda bityo bityo kugeza igihe ngereye I Kigali.”

Thadee

Nyuma y'amezi 4 yari amaze arwariye mu Bufaransa, Musenyeri yagarutse i Kigali

Musenyeri Thadée Ntihinyurwa afite imyaka 76 y’amavuko, yari amaze imyaka 23 ari Arikiyepiskopi wa Kigali, kuri iki cyumweru tariki 27/01/2019 nibwo kuri sitade Amahoro hazabera umuhango wo kwakira Arikiyepiskopi mushya wa Kigali, Antoine Kambanda. Thadée yize mu iseminari nto ya Kabgayi akomereza mu iseminari nkuru ya Nyakibanda, ahabwa ubusaseridoti tariki 11/07/1971. Yagiye akora inshingano zitandukanye muri kiliziya, gusa benshi bamumenye nk’umuyobozi wa Arikidiyosezi ya Kigali.

Amafoto: Cyiza Emmanuel / Inyarwanda Pictures





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Teddy 5 years ago
    Yooo!!!Komeza inzira watangiye wicika intenge watuyoboye neza mubyeyi kdi tuzakomeza gusubirana iya koze biriya n'ibindi izabikora
  • Aimable5 years ago
    Ntiwigeze urumanza izo waragijwe mushumba mwiza! Mgr Tadeyo wanerewe biragaragara ariko ntibikuyeho ko byagaragaraga ko unaniwe ufite ukwihangana nkabakuru komera Yezu agukize
  • Callixte5 years ago
    Nakomeze afashwe na Rugira we wamutoye,turamukunda kandi turizera ko azakira 100%





Inyarwanda BACKGROUND