Kuri uyu wa kane tariki 24/01/2019 muri katederali ya mutagatifu Mikayile mu Kiyovu (Saint Michel) ku isaha ya sa sita n’iminota 5 nibwo Musenyeri Thadée Ntihinyurwa yasomye misa ya nyuma ari Arikiyepiskopi wa Kigali, abifatanya no kwizihiza imyaka 37 amaze ari Musenyeri.
Tariki 24 Mutarama 1982 nibwo Thadée Ntihinyurwa yahawe ubwepiskopi, yinjira mu mubare w’abashumba ba Kiliziya, tariki 9 Werurwe 1996 ahabwa inshingano zo kuba Arikiyepiskopi wa Kigali, inshingano avuyeho agana mu kiruhuko cy’izabukuru nk’uko yari yabisabye umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi. Agiye gusimburwa na Musenyeri Antoine Kambanda wayoboraga Diyosezi ya Kibungo.
Musenyeri Thadee Ntihinyurwa yari amaze imyaka 23 ayobora Arikidiyosezi ya Kigali, uyu munsi yizihije 37 amaze ari Musenyeri
Kuri uyu wa kane, nyuma y’iminsi micye avuye mu gihugu cy’Ubufaransa aho yari yaragiye kwivuza, Thadée Ntihinyurwa yaje kwifatanya n’abakiristu mu gitambo cya misa cya nyuma atuye ari Arikiyepiskopi, ashimira n’Imana ku myaka 37 amaze ari Musenyeri. Iyi misa yari yitabiriwe n’abakiristu benshi cyane ku buryo kiliziya yari yakubise yuzuye, abandi bahagaze kugeza no hanze. Yari yitabiriwe kandi n’abihayimana benshi biganjemo abapadiri bo muri paruwasi zitandukanye zo muri Kigali.
Ni misa yitabiriwe n'abihayimana benshi ndetse n'abakristu
Musenyeri Thadée yavuze ko bitari byoroshye
kuva mu Bufaransa aho yari yaragiye kwivuriza, cyane ko abari bamuri hafi
bamubwiraga ko yabanza agategereza akoroherwa akabona gufata indege. Yagize ati
“Ntitwabura byinshi tubwirana ariko igihe ni kigufi. Ndabashimira ko mwansabiye
urugendo nagiyemo nkarurangiza amahoro. Nari ndurimo mfite ikizere kandi ntabwo
nigeze mbabara cyane ububabare bw’umubiri, n’ubwa roho ntibikabije, ariko
ndashimira Imana cyane kuko yanshoboje kugaruka. Hashize iminsi 11 nkorewe
operation ya nyuma. Bamwe bakambwira bati ‘ubu uzisukira urugendo rw’indege? Aho
ntiwumva ko izagucugusa ikakumaramo intege?’ Ariko ntabwo byigeze biba. Nakoze
gahunda zo mu ndege, ndagenda bityo bityo kugeza igihe ngereye I Kigali.”
Nyuma y'amezi 4 yari amaze arwariye mu Bufaransa, Musenyeri yagarutse i Kigali
Musenyeri Thadée Ntihinyurwa afite imyaka
76 y’amavuko, yari amaze imyaka 23 ari Arikiyepiskopi wa Kigali, kuri iki
cyumweru tariki 27/01/2019 nibwo kuri sitade Amahoro hazabera umuhango wo
kwakira Arikiyepiskopi mushya wa Kigali, Antoine Kambanda. Thadée yize mu
iseminari nto ya Kabgayi akomereza mu iseminari nkuru ya Nyakibanda, ahabwa
ubusaseridoti tariki 11/07/1971. Yagiye akora inshingano zitandukanye muri
kiliziya, gusa benshi bamumenye nk’umuyobozi wa Arikidiyosezi ya Kigali.
TANGA IGITECYEREZO