Kigali

Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe yihanganishije umuryango w’umuhanzi Oliver Mtukudzi witabye Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/01/2019 10:42
0


Perezida Emmerson Mnangagwa w’Igihugu cya Zimbabwe yohereje ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango wa Dr Oliver Mtukudzi witabye Imana ku gicamunsi cy’uyu wa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019. Avuga ko Igihugu kibuze umuntu w’ingenzi wazamuye ibendera ku Isi yose.



Mu butumwa bwe, Perezida Emmerson yavuze ko ‘bari n’akababaro kenshi ko kuba Dr Mtukudiz witabye Imana ku myaka 66 y’amavuko. Ati “N’akababaro kenshi dushenguwe n’urupfu rw’umunyabigwi akaba n’umunyamuziki ukomeye, Dr Mtukudiz, witabye Imana aguye mu bitaro Avenues Clinic biherereye mu Mujyi wa Harare ku gicamunsi cy’uyu wa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019.”

Yavuze ko Mtukudiz Oliver witeguraga kumurika alubumu ya 67 yari ambasaderi mwiza wa Zimbabwe kuko yamenyekanishije umuco wabo aho yakandagije ikirenge hose. Ngo yahereye ku ivuko rye, agera ku Isi yose aratira abandi umuco wa Zimbabwe. Ati “Yari azwi ku rwego rw’Isi, Nyakwigendera Dr Mtukudzi yari ambasaderi w’umuco wacu binyuze mu rugendo rwe rw’umuziki, yazamuye ibendera ryacu aho yaririmbye hose na ho yagiye ndetse no ku ivuko rye; ahareye muri Afurika kugeza ku Isi yose.  

Yungamo ati “Yari umunya-Zimbabwe w’indangagaciro, umugabo warangarwa no guca bugufi, inshuti nyanshuti yisanishije n’umwimerere w’umuziki mu cyo yise ‘Tuku Music.”

Perezida wa Zimbabwe yafashe mu mugongo umuryango wa Oliver.

Yongeyeho ko ‘igihugu cyose kiri n’umubabaro mwinshi wo kubura Oliver’. Yavuze ko bihanganishije umuryango w’uyu muhanzi, cyane cyane umugore we ndetse n’abana be muri ibi bihe bitoroshye.  Yagize ati “Mu izina rya Guverinoma za ya Zambibwe, Ishyaka rya Zanu PF, mu izina ry’umuryango wanjye ndetse nanjye ubwa njye, twihanganishije umuryango wa Mtukudzi, cyane cyane umugore we Daisy netse n’abana be muri iki gihe cy’akababaro…”

Producer Clive Mukundu wakoranye igihe kinini na Mtukudzi yabwiye CNN, ko uyu muhanzi yari amaze igihe kinini yivuza, ndetse ngo umwaka ushize yagiye ajya mu bitaro akamaramo igihe gito agasubira mu rugo. Umuvugizi w’inzu itunganya umuziki, Mtukudzi yakoreragamo indirimbo, nawe yemeje aya makuru avuga ko ‘umuryango we uza gushyira hanze itangazo rivuga birambuye iby’urupfu rw’uyu mugabo ufite amateka yihariye mu banya-Zimbabwe bakora umuziki’.

Oliver yitabye Imana ku myaka 66.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND