Kigali

"Binteye agahinda, uwabagiriye inama yabahemukiye, ni igihombo ku gihugu" Ibitekerezo by'abahanzi kw'isenyuka rya Yemba Voice

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:23/01/2019 14:52
0


Ejo kuwa Kabiri ni bwo hamenyekanye inkuru y'uko Yemba Voice yasenyutse kubera kutumvikana, aho buri umwe mu bari bayigize agiye gutangira kuririmba ku giti cye. Muri iyi nkuru twaganiriye na bamwe mu bahanzi bakoranaga umunsi ku munsi n’iri tsinda, tunaganira n’abo biganye mu ishuri rya muzika rya Nyundo.



Yemba Voice ni itsinda ryari rimaze kumenyekana mu gihe gito ugereranyije n’igihe bifata abandi bahanzi baba bakizamuka, iri tsinda ryari rimaze imyaka ibiri rikunzwe kubera indirimbo zikoranye ubuhanga bari bafite harimo: Ntiruzashira, Go Down, African Woman, Turakundana na So Sweet baherukaga gushyira hanze.

INYARWANDA yaganiriye n’abahanzi batandukanye harimo Rukotana, Juda Muzik na Lanie wiganye n’aba basore bari bagize Yemba Voice. Mu kiganiro na Rukotana wamenyekanye mu ndirimbo Promise yadutangarije ko Yemba Voice yakosheje cyane ndetse cyane. Yagize ati: “Mu ijambo rimwe sinzi uwabagiriye inama kandi sinzi niba ri umwanzuro bafashe gusa hari uwabagiriye inama yabahemukiye ndetse ahemukira igihugu muri rusange, naho ari bo bigiriye inama bwaba ari ubwana."

Rukotana yakomeje atubwira ko akurikije imbogamizi abahanzi bakizamuka bahura nazo ngo Yemba Voice yari imaze kugira Imana. Avuga ko ari ryo tsinda u Rwanda rwari rusigaranye rigizwe n’abantu bafite ubuhanga ndetse bize umuziki.


Rukotana avuga ko aba basore bakoze ikosa rikomeye kuko amahirwe bari bafite abonwa na bacye.

Ishimwe Prince uzwi ku izina Da Rest akaba ari umwe mu bagize itsinda rya Juda Muzik yavuze ko atarakira neza gutandukana kw'aba basore, gusa akavuga ko baba bahombeje igihugu na muzika Nyarwanda muri rusange. Ati: “Ni igihombo ku gihugu, ariko ibi bikomeje kugaraza ko kugira ngo amatsinda mu Rwanda azabane biragoye iyo bahuye badahujwe n’abavandimwe."

Da Rest yakomeje avuga ko ibi nta rugero biri gutanga ku bandi bifuza gutangiza amatsinda yo kuririmba ku bahanzi bakizamuka ndetse bigatuma n’abifuza guteza imbere izi mpano zikizamuka harimo aba ‘Promoters’ n’abaterankunga babigendamo biguru ntege ko ejo n’ejo bundi batabatenguha bagasenya itsinda nk’uko Yemba Voice ibikoze.


Da Rest avuga ko iri senyuka ry’amatsinda akizamuka bibuza amahirwe bamwe mu bahanzi bakizamuka yo kuba bafashwa naba ‘Promoters’.

Mbaraga Junior uzwi nka Junior akaba ari umwe mu bagize itsinda rya Juda Muzik mu kiganiro yahaye INYARWANDA ari nabwo yari akimenya iyi nkuru, byamuteye ikiniga aduhishurira ko bimuteye agahinda atabasha kugira uko agasobanura. Yagize ati: “[Arenda kurira] Mu by'ukuri iyi si inkuru nziza pe iyi nkuru inteye ikintu ku mutima inteye agahinda gakomeye kuko bano basore bari bageze mu gihe kiza cyo gukora.”

Junior yakomeje avuga ko nta hantu muzika nyarwanda yazagera hakirangwamo ibi bintu nk'ibi gusa kuri we abona ko hari ikibyihishe inyuma.


Junior yahishuye ko nubwo ari abahanzi bagenzi be yari n’umufana wabo

Umuhanzikazi Lanie wiganye n’aba basore ubwo bari ku Nyundo yatangarije INYARWANDA ko aba basore bafite ubuhanga bugiye butandukanye gusa bigaragara ko buri umwe agiye gukoresha icyo yiyumvagamo cyane. Ati: "Nabonaga babanye neza kandi banakoraga gusa wasanganga nka Bill akunda cyane umuco gakondo, bishoboka ko yifuje ko akora iyi njyana neza ari wenyine”

Lanie ni umuhanzikazi nyarwanda wiga mu ishuri rya muzika i Muhanga

Lanie yakomeje avuga ko yabikekaga ko bazatandukana kuko yabonaga bakunda ibintu bitandukanye haba injyana cyangwa. Lanie yagiriye inama aba basore ko umuziki udasaza abasaba ko bakora cyane kuko bizaborohera na cyane ko abona bazi kuririmba, abasaba kandi ko bakwerekana ko bari bakunze ibyo bakoraga.

INYARWANDA yaganiriye n'umwe mu bagize Yemba Voice witwa Mugabutsinze Moise ukoresha izina ry'ubuhanzi Mozzey wanazanye n'igitekerezo cyo gutangiza iri tsinda. Yadutangarije ko izina Yemba Voice rizagumaho. Ati: "Nk'uko mwabyumvishije buri wese agiye gukora ku giti cye, gusa iri zina nzakora uko nshoboye ritazazima."

Mozzey wagize igitekerezo cyo gutangiza iri tsinda yiyemeje ko azakora uko ashoboye ngo iri zina ritazazima

Mozzy yakomeje adutangariza ko bari babanye neza ndetse ko bafite n'indirimbo nyinshi zikirimo gukorwa bazagenda bashyira hanze mu minsi iri mbere.

Mu gihe twakoraga iyi nkuru nibwo Yemba Voice yashyize hanze indirimbo 'Turi kumwe' bari baherutse gukora yumve.

Abahanzi banyuranye bagiriye inama iri tsinda ko bamwe mu bagize Yemba Voice bahitamo gukomezanya iri zina uwahisemo kugenda bakamureka. Dusubije amaso inyuma mu myaka yashize mu ruhando rwa muzika nyarwanda hari amatsinda menshi yari afite ubuhanga, yagiye akora ibikorwa byo ku rwego rwo hejuru ndetse yanamenyekanye aho twavugamo: 3 Hills, B-Gun, TNP, Family Squad, Urban Boys, TBB n’andi menshi gusa yose ibirwa byabo byagiye birangira batandukanye kubera kutumvikana yewe na bamwe bakabihisha n’itangazamakuru. Gusa bamwe mu bagiye bakomeza gukora bagiye bacika intege mu gihe gito ndetse bakanibagirana burundu.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND