RFL
Kigali

U Bufaransa: Chris Brown yavuye muri gereza ahakana gufata ku ngufu umugore

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/01/2019 10:33
0


Umuhanzi w’umunyamerika Chris Brown yarekuwe na Polisi yo mu Bufaransa kuri uyu wa kabiri tariki 22 Mutarama 2019. Yari amaze iminsi akorwaho iperereza ku kirego cy’umugore w’imyaka 24 wavuze ko yamufashe ku ngufu.



Associated Press yanditse ko Chris Brown we n’abandi bantu babiri bavuye muri gereza kuri uyu wa kabiri, bashinjwaga n’umugore wavugaga ko bamufashe ku ngufu nk’uko ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwabitangaje.

Chris Brown uherutse guhabwa ubwigenge ku muziki (bivuze ko umuziki we uzajya witwa uwer 100% aho kuwuhuriraho na label), yatawe muri yombi na Police y’u Bufaransa kuri uyu wa mbere, yafatanywe n’abandi bantu babiri mu bamurinda bacyekwaho gufata ku ngufu umugore, gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge.

Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwabwiye Associated Press ko Chris Brown yarekuwe yemererwa kuva mu Bufaransa n’ubwo iperereza rigikomeje. Uyu muhanzi w’imyaka 29, yanditse kuri konti ya Instagram ahakana ibyo ashinjwa. Ati “Ndashaka gushyira ibintu mu mucyo…Ibi ni ibinyoma…Sinshobora! kubera umukobwa  wanjye n’umuryango wanjye, ibi bintu ni ukunsuzugura kandi bihabanye n'imyitwarire yanjye.”   

Chris Brown yavuye muri Gereza.

Inzu ireberera inyungu z’abahanzi, Sony Music, Chris Brown abarizwamo ntiyigeze igira icyo ivuga ku byo ashinjwa ndetse n’ibyo yari yagiye gukora mu Bufaransa. Umunyamategeko we, Mark Geragos nawe yirinze kugira icyo avuga.

Polisi y’u Bufaransa yatangaje ko mu ikusanyamakuru yakoze, uyu mugore yababwiye ko yahuye na Chris Brown ari kumwe n’inshuti ze mu ijoro rya tariki 15-16 Mutarama 2019 mu kabyiniro Le Crystal kegereye Champs-Elysees, ngo bombi bajyanye muri Mandarin Oriental Hotel hafi ya Concorde Plaza rwagati mu Mujyi wa Paris.

Ubuyobozi bwa Mandarian ndetse na Le Crystal ntacyo buratangaza mu iperereza rikomeje. Chris Brown yakunze kumvikana mu nkuru z’urugomo, muri 2009 yakubise umukunzi we Rihanna bimuviramo gutandukana nawe. Icyo gihe yanahawe igihano, yasoje muri 2015. Kuva ubwo, Chris Brown yakunze kuvugwaho inkuru zo gukubita cyangwa guhohotera abagore mu buryo bugiye butandukanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND