RFL
Kigali

Gentil Misigaro azakora ubukwe nyuma y’igitaramo gikomeye agiye gukorera mu Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/01/2019 11:21
0


Gentil Misigaro ufite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ageze kure imyiteguro y’ubukwe bwe n’umukunzi we buteganyijwe kuba muri uyu mwaka wa 2019.



Gentil Misigaro benshi bamumenye mu ndirimbo zinyuranye nka ‘Buri munsi’ yakunzwe by’ikirenga, yahuriyemo na Adrien Misigaro, Biratungana ikunzwe bikomeye muri iyi minsi n’izindi nyinshi zakomeje izina rye. Kuri ubu agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Mugiraneza Rhoda nyuma y’igitaramo gikomeye uyu muhanzi yitegura gukorera mu Rwanda.

Gentil Misigaro witegura gukora ubukwe

INYARWANDA ifite amakuru yizewe ahamya iby’ubukwe bwa Gentil Misigaro na Mugiraneza Rhoda ndetse na ‘invitation’ z’ubukwe zamaze gusohoka. Bombi bamaze igihe kinini mu rukundo. Ku rupapuro rw’ubutumire bigaragara ko ubukwe bw’uyu muhanzi buzaba tariki 16 Werurwe 2019. 

Saa Tatu (9h:00’) hazaba umuhango wo gusaba no gukwa uzabera Heaven Garden ku Irebero. Saa saba n’igice (13h:30’) umugeni n’umusore bazasezeranira mu rusengero New Life Bible Church rurereye ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Ni mu gihe saa kumi n’igice (16h:30’) abatumiwe bazakirirwa muri Heaven Garden iherereye ku Irebero.

Mugiraneza Rhoda

Mugiraneza Rhoda umukunzi wa Gentil Misigaro

Gentil Misigaro aherutse gutangariza INYARWANDA ko tariki 10 Werurwe 2019 ari bwo azakorera igitaramo mu Rwanda mu mujyi wa Kigali yise 'Har'imbaraga Rwanda Tour'. Avuga ko ari igitaramo kidasanzwe kuko amaze igihe kinini abisabwa n'abakunzi b'indirimbo ze ariko igihe akaba ari iki. Avuga kandi ko kidasanzwe kuko azaririmba indirimbo zifite amateka akomeye n'ubuhamya bufatika.

Gentil Misigaro ni umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana akaba n’umu Producer. Atuye muri Canada aho abana n'umuryango we w'abantu 11. Yigisha umuziki muri Canada na cyane ko ari byo yize muri Classical & Contemporary Music. Yigishije umuziki mu mashuri anyuranye yaba aya Leta n'ayigenga ndetse na n’ubu ni ko kazi akora muri Canada mu buryo bw’umwuga.

Gentil Misigaro afite ubwenegihugu bw'igihugu cya Canada ndetse amaze no kuhatwarira ibihembo (Awards) bitandukanye birimo na Top Canadian Immigrant of the year yahawe mu mwaka wa 2014. Ni umuhanzi ukora ibihangano mu rurimi rw'icyongereza ndetse n'Ikinyarwanda. Indirimbo ze nyinshi azitunganyiriza muri studio ye bwite iherereye muri Canada. Akunze kuririmbana n'umuvandimwe we Adrien Misigaro.

Ubutumire mu bukwe bwa Gentil Misigaro na Rhoda

REBA HANO INDIRIMBO 'BURI MUNSI' YA GENTIL MISIGARO NA ADRIEN MISIGARO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND