Kigali

Christafari yakoranye indirimbo ‘Imigongo’ n’umunyarwanda Columbus bakomoye ku mitako y’u Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/01/2019 9:45
0


Itsinda ry’abanyamuziki rurangiranwa ku Isi mu njyana ya Reggae, Christafari riri kunononsora umushinga w’indirimbo bise ‘Imigongo’ bakesha urukundo bakunda imitako yo mu Rwanda. Iyi ndirimbo bayikoranye n’umuhanzi w’umunyarwanda uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Nduwayo Columbus [Columbus].



Umuhanzi Nduwayo Columbus yabwiye INYARWANDA ko Christafari kuva yaza mu Rwanda yagaragaje urukundo rudasanzwe yakomeye ku iterambere ry’Igihugu ndetse n’Imitako yiswe ‘Imigongo’ banifuza gutunga mu cyumba cyabo giherereye muri Leta ya California.Yagize ati “ Iri tsinda ryakunze u Rwanda cyane, ubwo bahaheruka bakunze imitako yacu bumvise ko bayikora mu mase y’inka bagira igitekerezo banashingiye ku byanditswe muri Bibiliya y’uko Imana ikura ku cyavu ikicazanya n’ibikomangoma.”

“Ni ukuvuga ngo ibintu bisuzuguritse bya bindi byanduye Imana ni byo ifata igakoramo ikintu gikomeye. Imana ikongera ikabikora bigakora umutako muri wa mutako ntitwongera kumva umunuko w’amase.”

Yavuze ko Christafari bize banasobanurirwa uburyo imitako y’imigongo ikorwa, urukundo rwayo rutangira kurandaranda na n’ubu. Ngo bashingiye ku buryo iyi mitako ikorwamo babihuje n’uburyo Imana ishyira ku gasongero ibyo benshi babona ko bisuzuguritse.

Ati “…Ubushize [Kanama 2018] basuye urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi babona no neho n’uburyo Igihugu cyacu giteye imbeye, bakunze igihugu cyacu cyanyu bagifatiraho urugero, imitako yacu barayikunda cyane ndetse banafite gahunda y’uko urukuta rwabo muri California barutakisha ‘imigongo.”

Columbus wakoranye indirimbo na Christafari.

Ngo mbere y’uko baza mu Rwanda mu gitaramo batumiwemo na Beauty for Ashes (B4A) cyo kumurika Label ya mbere ya Gikirisitu yiswe ‘Fourth Man Records’ babanje kumwoherereza umushinga w’iyo ndirimbo arayumva hanyuma asenga Imana kugira ngo azahuze na bo. Yavuze ko gukorana n’iri tsinda bisobanuye ikintu kinini mu buzima bwe, ashingiye ku kuba ari abanyabigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Christafari bageze mu Rwanda baramuhagaye bahana gahunda yo guhurira muri ‘Fourth Man Records’ bakora indirimbo iyi ndirimbo bise ‘imigongo’. Yavuze ko umunsi umwe gusa bakoze amajwi y’iyi ndirimbo ndetse n’amashusho yayo, ubu bagiye kuyinonsora neza.

Ati “…Kubera ko bafite bimwe mu bikoresho by’umuziki byoroshye mu gukora iyi ndirimbo. Amashusho nayo yahise afatwa ako kanya. Ngira ngo wabonye ko n’ibyo twaririmbye uyu munsi byari bigitunganywa.”

Yavuze ko Imana yamukoreye imirimo ikomeye kuba akoranye indirimbo na Christafari, yiteze ko izamutungura no mu minsi iri imbere. Avuga ko afite ishimwe rikomeye kuba Christafari yarahisemo gukora indirimbo n’umunyarwanda ashingiye kuba hari ibihugu byinshi bagiye banyuramo ariko bemera gukorana nawe.

Olivier Kavutse niwe wahuje Christafari na Columbus.

Umuyobozi wa Beauty For Ashes, Olivier Kavutse yatangarije  INYARWANDA, mbere y’uko Christafari igera mu Rwanda bamwandikiye bamubwira bafite umushinga wo gukora indirimbo ‘Imigongo’, kandi  bifuza kuyikorana n’umunyarwanda. Yavuze ko babanje kumuhitamo abasobanurira ko agendeye ku njyana baririmba abona bitahura neza.

Yagize ati “….Christafari umwaka ushize twakoranye igitaramo ‘Unstoppable’ batunguwe bikomeye n’umuziki wacu…Bari muri Tanzania baranyandikiye ndi muri Leta zunze ubumwe za Amerika arambwira ngo hari indirimbo ashaka gukora n’umuhanzi w’umunyarwanda bambwira  niba nanjye ntacyo bintwaye twakorana.”  

Yungamo ati “Naramubwiye nkurikije injyana yanyu ndabona bitahura neza ariko byari amahirwe menshi yo kuba twakorana.  Nahise mpuhuza n’abantu babiri barimo Columbus na Ezra. Bahisemo Columbus kubera ko bari banamubonye mu gitaramo uburyo yaririmbye.”

Yavuze ko bishimiye bikomeye kuba Christafari yarakonye indirimbo n’umuhanzi basinyishije muri Fourth Man Records, bitezeho ko izazamura urwego rwe. Iyi ndirimbo Christafari yise ‘Imigongo’ bakoranye na Columbus izanumvikanamo ijwi ry’umuhanzi wo muri Malawi. 

Colombus wakoranye indirimbo na Christafari, ni umwe mu bahanzi b’abahanga bari mu muziki wa Gospel, akora injyana ya Reggae mu mwihariko we yise ‘RataJah’. Ni umwe mu batangiye umuziki cyera ariko aza kugera aho asa nk’ucogoye  Mu Ukuboza 2018, indirimbo ye 'Naganze Remix' yegukanye igihembo cy'indirimbo nziza ya HipHop[Afro-pop song of the year], cyatanzwe na Groove Awards Rwanda.

Christafari y’abantu icyenda yashinzwe mu mwaka wa 1990 n'umunyamerika Mark Mohr wakuriye mu muryango w'abakristo. Christafari, ni ryo tsinda rya mbere ku isi ry'abahanzi b'abakristo bakora umuziki wa Gospel mu njyana ya Reggae. Kuva iri tsinda rishinzwe kugeza uyu munsi, rimaze kugurisha album z'indirimbo zigera ku bihumbi 500 (Kimwe cya kabiri cya miliyoni). Magingo aya ni nabo baza ku isonga ku isi mu bahanzi ba Gospel bakora injyana ya Reggae bagurisha cyane umuziki wabo.

Christafari yakunze imitako y'imigongo ndetse no ku myambaro yabo imwe ni mwe batangiye kuyishyirishaho.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND