RFL
Kigali

Abahanzi 7 b'ibyamamare muri Gospel bategerejwe mu Rwanda muri 2019

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/02/2019 7:05
0


Muri uyu mwaka wa 2019 mu Rwanda hateganyijwe ibitaramo bikomeye by'abahanzi banyuranye bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Muri iyi nkuru yacu Inyarwanda.com tugiye kurebera hamwe abahanzi bafite amazina akomeye mu muziki wa Gospel bategerejwe mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2019.



Christafari ni bo babimburiye abandi bahanzi b'ibyamamare kugera mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2019. Aba banyamuziki bataramiye i Kigali tariki 20 Mutarama 2019 mu gitaramo cyiswe 'A New Thing Concert' batumiwemo na The Prayer House ibarizwamo itsinda Beauty For Ashes (B4A) rikunzwe by'ikirenga mu njyana ya Rock. Tugiye kurebera hamwe abandi b'ibyamamare bategerejwe mu Rwanda muri uyu mwaka.

1.Don Moen:

Don Moen; umuhanzi w'icyamamare ku rwego rw'isi, azakorera igitaramo mu Rwanda tariki 10 Gashyantare 2019. Kugeza ubu harabura iminsi ibarirwa ku ntoki. Ni igitaramo cyiswe MTN Kigali Praise Fest 2019 Edition I cyateguwe na RG Consult ku bufatanye na MTN Rwanda. Iki gitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali. Ni ubwa mbere Don Moen azaba ageze mu Rwanda ndetse ni nabwo bwa mbere azaba ahakoreye igitaramo.


Abandi bahanzi bamaze gutangazwa bazaririmba muri iki gitaramo ni; Israel Mbonyi, Dinah Uwera na Columbus. Kugura itike yo kwinjira muri iki gitaramo wifashishije uburyo bwa Mobile Money ukoresha code 00055 ukagabanyirizwa 5%. Ukoresheje Mobile Money itike ni 11,400 Frw (Ordinary) mu myanya isanzwe, 23,750 (VIP Ticket) mu myanya y’icyubahiro ndetse 237,500 Frw ku meza y’abantu umunani (VIP Table of 8).

2.Gentil Misigaro:


Ni umuhanzi w'umunyarwanda uba muri Canada, akaba ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere mu muziki wa Gospel. Akunzwe bihebuje mu ndirimbo 'Biratungana' na 'Buri munsi'. Ku nshuro ya mbere, Gentil Mis agiye gutaramira mu Rwanda mu gitaramo cye bwite yise 'Hari imbaraga Rwanda Tour' kizaba tariki 10 Werurwe 2019 kikazabera muri Camp Kigali. Muri iki gitaramo uyu muhanzia azaba ari kumwe na Aime Uwimana, Alarm Ministries n'abandi ataratangaza amazina.

3. Pastor Papane Bulwane:


Ni umuhanzi wo muri Afrika y'Epfo ukunzwe n'abatari bacye muri Afrika. Mu mpera za 2018 Pastor Papane yataramiye mu Rwanda mu gitaramo yari yatumiwemo na ADA Bisabo Claudine. Kuri ubu amakuru ahari ni uko muri uyu mwaka wa 2019, Pastor Papane azagaruka mu Rwanda akahakorera igitaramo cye bwite kizaba tariki 21/07/2019. Biteganyijwe ko muri iki gitaramo, azaba ari kumwe na ADA Bisabo na Bosco Nshuti dore ko banafitanye gahunda yo gukorana indirimbo uko ari batatu.

4.Benjamin Dube:


Ni umunya-Afrika y'Epfo w'imyaka 57 y'amavuko uri mu bahanzi bubashywe cyane muri Afrika mu muziki wa Gospel. Mu Rwanda naho arakunzwe cyane ndetse abahanzi benshi bamufatiraho icyitegererezo. Mu myaka ibiri ishize, Israel Mbonyi yigeze gutangariza Inyarwanda.com ko umuhanzi afatiraho icyitegererezo ari Benjamin Dube. Amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com avuga ko Benjamin Dube agiye gukorera igitaramo mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2019. Icyakora igitaramo cye kiri gutegurwa mu ibanga, gusa abari kubimufashamo bavuga ko igihe nikigera bazatangaza amakuru arambuye.

5. Hillsong worship:


Ni abaririmbyi bo muri Australia bakunzwe cyane ku rwego rw'isi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Indirimbo zabo usanga zikoreshwa mu nsengero zinyuranye hirya no hino ku isi mu gihe cyo gusabana n'Imana binyuze mu kuyiramya. Shene yabo yo kuri Youtube ifite aba 'Subscribers' hafi miliyoni enye (3,578,992). Darlene Zschech wamamaye cyane muri Hillsong aherutse mu Rwanda mu mpera za 2018 mu rugendo rwe bwite yirinze kuvugaho mu itangazamakuru, icyakora yavuze ko yakunze cyane mu Rwanda. Hari amakuru avuga ko hari abantu bo mu Rwanda bageze kure ibiganiro byo gutumira Hillsong mu Rwanda mu gitaramo giteganyijwe kuba muri uyu mwaka.

6.Richard Nick Ngendahayo


Ni umuhanzi utazibagirana na gato mu bakunzi b'umuziki wa Gospel mu Rwanda bitewe n'indirimbo ze zakoze ndetse zigikora akazi gakomeye mu mitima ya benshi. Umwibuke mu ndirimbo; Niwe, Yambaye icyubahiro, Urera, Mbwira icyo ushaka, Wemere ngushime n'izindi zirimo izo aherutse gushyira hanze. Mu kiganiro aherutse kugirana na Inyarwanda.com, Richard Nick Ngendahayo umaze imyaka itari micye aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yadutangarije ko yifuza gukorera igitaramo mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2019, icyakora ntabwo yavuze itariki n'ukwezi, gusa yatangaje ko ari igitaramo azamurikiramo album ye nshya amaze igihe ahugiyeho.

7. Dr Tumi

Undi muhanzi w’icyamamare ushobora kuza mu Rwanda muri uyu mwaka ni umunyafrika y’Epfo Tumišang Makweya wamamaye mu muziki nka Dr Tumi. Mu mwaka wa 2018 yatangaje ko afite inyota yo kugera mu Rwanda. Yatangaje ibi nyuma yo kubona amashusho (Video) ya Rene Patrick ubwo yaririmbaga indirimbo 'No other God' ya Dr Tumi. Aya mashusho yafashwe muri Aflewo Rwanda 2018 ubwo Rene Patrick yaririmbaga iyi ndirimbo, nyuma amashusho ayashyira kuri Instagram, Dr Tumi arayabona akorwaho cyane.


Dr Tumi yishimiye cyane kubona umuhanzi nyarwanda aririmba mu buhanga buhanitse indirimbo ye 'No other God'. Yishimiye kandi inkuru nziza yabwiwe y'uko indirimbo ze zihembura imitima ya benshi mu banyarwanda. Ibi byatumye agira amatsiko yo kuzagera mu Rwanda agafatanya n'abanyarwanda kuramya no guhimbaza Imana. Iby'uko ashaka kuza mu Rwanda yabihamije mu butumwa yanyujije kuri Twitter. Ati "Nkeneye gushaka uko njya mu Rwanda" Kuri ubu rero amakuru ahari avuga ko hari abantu bari mu biganiro byo kumutumira mu Rwanda muri uyu mwaka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND