RFL
Kigali

VIDEO: “Concert itagukiza igisebe cyo mu mutima ntabwo tuzasubira kuyikora, next time muzazane abafite ubumuga”Aline Gahongayire

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/01/2019 15:27
0


Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yatangaje ko we n’abandi baramyi bakoze ibitaramo bitandukanye kandi bikomeye ariko ko nta musaruro byatanze mu gukiza abababaye, avuga ko batazongera gukora ‘concert’ nk’izo zidakiza ibisebe byo ku mutima.



Aline Gahongayire yatangaje ibi kuri iki Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019, mu gitaramo cyateguwe The Prayer House batumiyemo itsinda ry’abanyamuziki mu Njyana ya Reggae, Christafari, cyo kumurika Label ya mbere ya Gikirisitu bise ‘Fourth Man Records’.

Gahongayire yatangaje ko atari abahanzi ahubwo ko ari ‘abaramyi Imana yahamagaye kugira ngo bakore ku mutima w’Imana’. Ati “Ntabwo turi abahanzi kuko abahanzi barahanga, guhanga bikarangira, turi abaramyi Imana yahamagaye dukora ku mutima w’Imana.” Yashimangiye ko igihe kibaye kinini bakora ibitaramo bikitwa ko bakoze ibitaramo, ariko ngo igihe kirageze bakore ibitaramo byomora imitima ya benshi.

Yagize ati “Imana yambwiye ngo ikintu gishya ntabwo nkikorana nawe gusa iragikorana natwe nk’abaramyi kandi turiteguye. Ntacyo bitumariye. Twakoze ama-‘concert’ menshi tugataha twitwa ko twakoze ‘concert’ ariko ‘concert’ itagukiza igisebe cyo mu mutima ntabwo tuzasubira kuyikora.”

Gahongayire avuga ko 'concert zitomora ibisebe ku mutima batazongera kuzikora nk'abaramyi'.

Yakomeje avuga ko guteranira muri The Prayer House atari uko baba babuze icyo bakora ahubwo ko bazanwa no kuramya Imana. Yasabye abari muri iki gitaramo n’abandi kubashyigikira kugira ngo Imana ibageze kure, ngo na bo byababera. Yagize ati “..Ntabwo turi hano kuko twabuze icyo dukora. Nta n’ubwo turi hano kuko twaje kureba, twaje hano kuramya Imana ikora ibitangaza. Hari uburyo ushobora kuba wumva amazina yacu Olivier Kavutse, Tonzi, Gaby, kanaka, kanaka ariko muri uyu mwaka birahinduka."

Yungamo ati “Amazina yacu niba Imana itayakoresha ngo akoremo igitangaza yari kuyatwambura. I am sorry, nimuduhesha icyubahiro kandi mukabona Imana muri twebwe murabasha kutujyana aho Imana yiteguye kutujyana. Natwe byatubera, kujya kwamamaza inkuru nziza y’umwami ariko amakuru ntayo mwari mufite ariko ndayabaha y’impano.

Yahamagariye abari muri iki gitaramo ko ikindi gihe nk’iki bazazana abarwayi Imana ikabakorera igitangaza gikomeye. Ati “Duhagurukijwe no gukora ibyo tutigeze dukora. Duhagurukijwe no kuramya Imana igira icyo ikora. Next time muzazane abafite ubumuga, muzazane indwara zananiranye, muzazane, muzazane…..Muzazane ba bandi bananiranye, ba bandi ibiyobyabwenge byayoboje, muzaze aho abaramyi bateraniye ntabwo bazasubirayo uko baje.

Muri muzika, Aline Gahongayire aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ndanyuzwe’ imaze kurebwa inshuri zirenga ibihumbi 260 mu gihe cy’ukwezi kumwe imaze ku rubuga rwa Youtube. Ni indirimbo yandikiwe na Ishimwe Karake Clement wa Kina Music.

Aline yabivuze ahagararanye n'abahanzi bagenzi be barimo The Pink, Kavutse Olivier, Gaby Kamanzi n'abandi

REBA HANO GAHONGAYIRE AVUGA KO BATAZONGERA GUKORA 'CONCERT ZITOMORA IBISEBE KU MUTIMA'.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND