Kigali

"Uriya ni umuvandimwe wanjye si umutinganyi wanjye" Marina avuga ku mashusho ye asomana n'undi mukobwa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/01/2019 11:25
1


Mu minsi ishize nibwo Marina yashyize hanze amashusho ari gusomana n'undi mukobwa, nyuma aya mashusho agiye hanze uyu muhanzikazi yibasiwe bikomeye n'abakunzi ba muzika bamushinjaga kuba umutinganyi, icyakora nk'uko twari twabibijeje ko tugiye gushaka icyo uyu muhanzikazi abivugaho kuri ubu yatuvugishije.



Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com, Marina yamaganye ibyavuzwe ko yaba asigaye ari umutinganyi ahamya ko we atariwe yewe n'ibyashingiweho amwitwa atari byo cyane ko amafoto bashingiyeho ari aye n'umuvandimwe we Cyiza Esther, aha byaduteye kwibaza niba uyu muhanzikazi yaba avukana n'uyu mukobwa bakunze kuba bari kumwe ariko abantu batari bazi ko ari abavandimwe.

Marina yagize ati "Uriya ni umuvandimwe wanjye, ababyeyi bacu baravukana mbega ni murumuna wanjye kandi turakundana cyane." Marina avuga ko ariya mashusho bayifashe ku bunani ari ukwikinira bityo nyuma yaza kuyashyira hanze agasanga yakoze ikosa rikomeye atigeze atekereza ko byamera nk'uko byagenze. Marina yabwiye Inyarwanda ko ubwo yashyiraga hanze aya mashusho atigeze atekereza ko abantu babifata nk'ubutinganyi.

Marina

Marina ahamya ko ababakurikirana ku mbuga nkoranyambaga bakabaye bazi ko ari abavandimwe 

Marina yatangarije Inyarwanda.com ko yicuza kuba yarashyize hanze aya mashusho n'ubwo ubwo yayashyiraga hanze atatekereje ko ashobora gufatwa nk'uko yafashwe. Yagize ati "Nshyira hanze ariya mashusho nta bintu byinshi nibajije, ndabizi byabaye ikosa kandi ikosa ni iryanjye niyo mpamvu nsaba imbabazi umuntu wese ariya mafoto yacumuje akamfata nabi ariko nanone rwose nongeye gusobanura mbikuye ku mutima ntabwo uriya ari umutinganyi wanjye ni umuvandimwe wanjye."

Marina

Marina ahamya ko ababazi bazi neza ko ari abavandimwe atari abatinganyi

Umunyamakuru yabajije Marina uko uyu muvandimwe we yakiriye ibyavuze mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Asubiza iki kibazo yatangaje ko Esther nawe byamubabaje ariko nanone akabyumva kuko amakosa ari ayabo atari ay'ababivuze. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ANDY MADOU5 years ago
    byashoboka cyane ko mwaba abatinganyi muri abavandimwe none se wowe wasohoye aya mafoto ushaka kwerekana iki urabona nkumuntu ufite abantu benshi bamukurikira ari ubuhe butumwa warurimo utanga. simbihamya ko mutaribo muribo ahubwo cyane ikibababaje nuko abandi tubimenye ko muribo nahubundi rwose toka dayimoni mwisi





Inyarwanda BACKGROUND