RFL
Kigali

Bugesera : Mu mwabaro wa Arsenal uriho ikirango #VisitRwanda abazavamo Miss Rwanda 2019 bitabiriye siporo rusange-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/01/2019 16:09
1


Kuri iki Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019 abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 bitabiriye siporo rusange bakoranye n’abaturutse imihanda yose yo mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba.



Abahatanira kuvamo Miss Rwanda 2019 basigaje iminsi itandatu mu mwiherero uri kubera muri Golden Tulip Nyamata ubundi hamenyekane umukobwa wegukanye ikamba mu birori bizaba tariki 26 Mutarama 2019, bizabera mu Intare Conference Arena i Rutoto. 

Kuri iki cyumweru tariki 20 Mutarama 2019 aba bakobwa bakoranye siporo rusange [Car Free Day] n’abatuye mu Mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera. Muri iyi Siporo ngarukakwezi, aba bakobwa bari bambaye umupira w’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza uriho ikirango #VisitRwanda.  

Iyi Siporo rusange yitabiriwe n’abayobozi batandukanye; Ingabo na Polisi ndetse n’Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Bwana Mutabazi Richard. Bamwe mu baturage bitabiriye iyi siporo rusange banaganiriye na ba Nyampinga bahataniye ikamba.

AMAFOTO:

Abakobwa bahataniye ikamba bitabiriye Siporo rusange.

Mu mwambaro w'ikipe ya Arsenal uriho ikirango #VisitRwanda.

Mayor Richard.

Ingabo zitabiriye Siporo rusange.

Ba Nyampinga basuhuje abitabiriye Siporo rusange.

AMAFOTO: Miss Rwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • irategeka5 years ago
    arko noneho ndebera josiane ubukoko uyu yavamo nyampinga mwaretse kwijijisha cyakora naba miss hazaba hajyendewe kumaranga mutima apana kushoboye usibyeko namwe murabibona nukwijyiza nkana bazojyeremo miss confidence kuko nicyo ukwiriye gx





Inyarwanda BACKGROUND