Kigali

Jules Sentore ari kubarizwa ku mugabane w'Uburayi -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/01/2019 12:14
0


Jules Sentore, umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda mu njyana gakondo, mu minsi ishize yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Guluma' yakoranye na Irene Ntale, ikaba yarasohokanye n'amashusho yayo. Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo uyu muhanzi yahise yerekeza ku mugabane w'Uburayi.



Nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com, Jules Sentore kuri ubu ari kubarizwa mu gihugu cy'Ububiligi aho yekerekeje ku wa Kane tariki 17 Mutarama 2019, ibijyanye n'urugendo yagiyemo Jules Sentore yatangaje ko hari ibihangano bye agiye gukorera ku mugabane w'Uburayi birimo n'amashusho y'indirimbo azaba akorerayo cyane ko n'ubusanzwe yagiye muri gahunda z'umuziki.

Jules Sentore

Jules Sentore arikumwe na Samputu na Degaule

Nk'uko yakomeje abitangariza Inyarwanda.com, Jules Sentore yabwiye umunyamakuru ko akigera i Burayi yakiriwe na murumuna we Lionel Sentore umwe mu bakomoka kuri muzehe Sentore kuri ubu wibera i Burayi akaba umwe mu bagize itsinda Ingangare Groupe itsinda rikorera injyana gakondo muri Diaspora. Usibye uyu ariko kandi Jules Sentore yanahuye n'abandi bahanzi barimo Jean Paul Samputu na Degaule bose basanzwe baba ku mugabane w'Uburayi.

Jules Sentore

Jules Sentore yasuye studio ya Didier Touch 

Jules Sentore akigera mu Bubiligi yasuye Studio na Didier Touch umwe mu basore batunganyiriza indirimbo abahanzi baba i Burayi, uyu akaba yarabanye na Jules Sentore mu itsinda Gakondo Groupe. Nyinshi mu ndirimbo agiye gukorera i Burayi, kimwe n'izo yakoreye mu Rwanda zizaba ziri kuri Album ye nshya ateganya kumurika tariki 5 Nyakanga 2019 mu gitaramo ateganya gukorera mu mujyi wa Kigali.

REBA HANO INDIRIMBO 'GULUMA' YA JULES SENTORE NA IRENE NTALE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND