Kigali

MC Sylvie yamaze kwinjira mu itangazamakuru ahera kuri radiyo ikomeye mu Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/01/2019 11:06
0


MC Sylivie ni umwe mu bakobwa b'abanyarwandakazi bamamaye mu kuyobora ibitaramo binyuranye, yayoboye ibitaramo birimo Primus Guma Guma Super Star, Kigali Jazz Junction, East African Party n'ibindi bitandukanye.



Ingabire Sylvie uzwi cyane nka MC Sylvie yamenyekanye cyane ubwo yayoboraga ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star yabaga ku nshuro yayo ya munani, nyuma y'icyo gihe nk'umwe mu bakobwa bacye bari batinyutse kujya ku rubyiniro bakayobora ibitaramo , kuva icyo gihe yabonye akazi kanyuranye  ko kuyobora n'ibindi bitaramo bikomeye.

Sylivie

Ikiganiro Mc Sylvie agiye kujya akoramo kuri Royal FM

Mc Sylivie avuga ko yatangiye kuyobora ibitaramo mu mwaka wa 2007 ariko aza kwamamara cyane mu mwaka wa 2018 ubwo yayoboraga igitaramo cya Kigali Jazz Junction aha akaba ariho yigaragarije bityo abona akazi ko kuyobora ibitaramo binyuranye muri uwo mwaka byanakujije izina rye muri uyu mwuga. Uyu mukobwa kuri ubu yamaze gutangaza ko yamaze kubona akazi kuri Royal FM.

Sylivie

MC Sylvie

Nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com, MC Sylvie ngo guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Mutarama 2019 aratangira gukora kuri radiyo ya Royal Fm aho azajya akora ikiganiro cyitwa Weekend Extra aho azajya afatanya na VJ Nano usanzwe akora iki kiganiro buri wa Gatandatu guhera saa mbiri z'ijoro kugeza mu gicuku.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND