Kigali

Christafari bari kubarizwa i Kigali aho bitabiye ibirori byo kumurika Label ya mbere ya Gikirisitu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/01/2019 16:33
1


Itsinda Christafari rikunzwe bikomeye ku isi mu njyana ya Reggae mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, riri kubarizwa mu Rwanda mu mujyi wa Kigali aho ryitabiriye ibirori bikomeye ryatumiwemo na The Prayer House bizamurikirwamo Label ya mbere ya Gikristo.



Ku mugoroba wa tariki 17 Mutarama 2019 ni bwo Christafari bageze mu Rwanda. Aba baririmbyi bakunzwe bihebuje mu ndirimbo 'Hosanna' bagarutse mu Rwanda mu gitaramo gikomeye cyiswe ‘A New Thing Concert’ kizaba ku wa 20 Mutarama 2019, kuri The Prayer House iherereye mu Murenge wa Niboye muri Kicukiro. Christafari baherukaga mu Rwanda tariki 4 Kanama 2018 mu gitaramo cy'amateka ‘Unstoppable Concert’ bari batumiwemo na Beauty For Ashes (B4A).


Christafari bari kubarizwa mu mujyi wa Kigali

Kavutse Olivier umuyobozi wa Beauty For Ashes ibarizwa muri The Prayer House yateguye iki gitaramo, yatangarije Inyarwanda.com ko iki gitaramo batumiyemo Christafari kizarangwa n'ibihe bidasabzwe. Biteganyijwe ko iki gitaramo kizamurikirwamo Label ifasha abahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse kizanamurikirwamo mu mugaragaro itsinda rishya ry’umuziki ryitwa Prayer House Band.

Twabibutsa ko igitaramo 'A New Thing Concert' cyatumiwemo Christafari kizabera i Kigali tariki 20 Mutarama 2019 kuri The Prayer House kuva saa kumi z'umugoroba. Kwinjira ni ibihumbi icumi y'amanyarwanda (10,000Frw). Hateganyijwe imyanya mbarwa, bivuze ko abashaka kucyitabira basabwa kugura amatike hakiri kare. Abashaka amatike bahamagara nimero: 0787173856. Christafari izahurira muri iki gitaramo na The Prayer House Band ndetse na Aline Gahongayire uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda.


Igitaramo Christafari batumiwemo i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nyandwifidele6 years ago
    kukimutanyelekamafotobiterwaniki



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND