RFL
Kigali

Salax Awards yamaze kugurwa ivanwa mu biganza by'Ikirezi Group imyaka 5, hanatangajwe igihe ibihembo bya mbere bizatangirwa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/01/2019 10:32
1


Mu Rwanda bimwe mu bihembo byamamaye mu byahabwaga abahanzi ni Salax Awards, ibihembo byakabaye byujuje imyaka icumi bitangwa cyane ko byatanzwe bwa mbere mu mwaka wa 2009. Nyuma yo kuburirwa irengero mu gihe cy'imyaka 3, kuri ubu ibi bihembo bigiye kongera gutangwa icyakora bizaba bitangwa n'indi kompanyi itari Ikirezi Group.



Ibi bihembo bya Salax Awards byahagaze mu mu mwaka wa 2016, byatanzwe bwa mbere mu kwezi kwa Werurwe 2009 mu birori byabereye mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare mu Karere ka Huye. Nyuma y'imyaka itatu bihagaritswe mu minsi ishize twabagejejeho amakuru y'uko ibi bihembo byaba bigiye kugaruka. Kuri ubu amakuru mashya Inyarwanda.com yabonye ni uko byamaze kwemezwa ko ibi bihembo  bigiye kongera gutangwa.

Nk'uko amakuru agera ku Inyarwanda abivuga kuri uyu wa Kane tariki 17 Mutarama 2019 habayeho kurangiza ibiganiro byabaga hagati y'abagize Ikirezi Group yahoranye Salax Awards na kompanyi yitwa AHUPA igiye kongera gutegura ibihembo bya Salax Awards. Uwaduhaye amakuru yabwiye umunyamakuru ko ibiganiro byanzuye ko AHUPA yegukanye Salax Awards mu gihe cy'imyaka itanu ariko ishobora kongerwa.

Salax

Salax Awards ni ibihembo byari bikunzwe na benshi mu Rwanda...

Umunyamakuru yagerageje kumenya umubare w'amafaranga ibi bihembo byaguzwe ariko cyabaye ikibazo gikomeye cyane ko impande zombi zihamya ko ibijyanye n'amafaranga ari mu masezerano batayatangaza. Twabajije abaguze ibi bihembo igihe bazatangira ibihembo bya mbere, umwe mu bayobozi ba AHUPA abwira Inyarwanda.com ko ibihembo bya Salax Awards bya mbere bizatangwa tariki 29 Werurwe 2019.

Nk'uko amakuru ava muri AHUPA abitangaza ngo mu minsi micye iri imbere haraza gutangazwa ku mugaragaro gahunda nshya ya Salax Awards 2019.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kevin5 years ago
    bage bareka kubeshya abanyarwanda bashaka kwiyamamaza bo ubwabo ubuse umwaka ushize muyoboke ntiyagiye imbere yitangazamakuru agata ururondogoro avuga ubusa gusa abeshya ubuse haribyo abanrwanda twabonye none ngo salaxy ahupa nibareke kubeshya umuziki wacu nkabanyarwanda tugomba kywitereza imbere tukamenya gushyigikira abahanzi bacu aho badukeneye apana ibi bisambo biza bishaka kwiyamamaza bo ubwabo bungukira mubantu buriya inzara irabishe dore nimuntangiriro zumwaka.





Inyarwanda BACKGROUND