Mu Rwanda bimwe mu bihembo byamamaye mu byahabwaga abahanzi ni Salax Awards, ibihembo byakabaye byujuje imyaka icumi bitangwa cyane ko byatanzwe bwa mbere mu mwaka wa 2009. Nyuma yo kuburirwa irengero mu gihe cy'imyaka 3, kuri ubu ibi bihembo bigiye kongera gutangwa icyakora bizaba bitangwa n'indi kompanyi itari Ikirezi Group.
Ibi bihembo bya Salax Awards
byahagaze mu mu mwaka wa 2016, byatanzwe bwa mbere mu kwezi kwa Werurwe 2009 mu birori
byabereye mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare mu Karere ka Huye.
Nyuma y'imyaka itatu bihagaritswe mu minsi ishize twabagejejeho amakuru y'uko ibi bihembo byaba bigiye kugaruka. Kuri ubu amakuru mashya Inyarwanda.com yabonye ni uko
byamaze kwemezwa ko ibi bihembo bigiye kongera gutangwa.
Nk'uko amakuru agera ku
Inyarwanda abivuga kuri uyu wa Kane tariki 17 Mutarama 2019 habayeho kurangiza
ibiganiro byabaga hagati y'abagize Ikirezi Group yahoranye Salax Awards na
kompanyi yitwa AHUPA igiye kongera gutegura ibihembo bya Salax Awards. Uwaduhaye amakuru yabwiye umunyamakuru ko ibiganiro byanzuye ko AHUPA yegukanye Salax Awards mu gihe cy'imyaka itanu ariko ishobora kongerwa.
Salax Awards ni ibihembo byari bikunzwe na benshi mu Rwanda...
Umunyamakuru yagerageje kumenya umubare w'amafaranga ibi bihembo byaguzwe ariko cyabaye ikibazo gikomeye cyane ko impande zombi zihamya ko ibijyanye n'amafaranga ari mu masezerano batayatangaza. Twabajije abaguze ibi bihembo igihe bazatangira ibihembo bya mbere, umwe mu bayobozi ba AHUPA abwira Inyarwanda.com ko ibihembo bya Salax Awards bya mbere bizatangwa tariki 29 Werurwe 2019.
Nk'uko amakuru ava muri AHUPA abitangaza ngo mu minsi micye iri imbere haraza gutangazwa ku mugaragaro gahunda nshya ya Salax Awards 2019.
TANGA IGITECYEREZO