Tuyishime Josua, Jay Polly, Kabaka n'andi mazina anyuranye washaka kumwita gusa iyo uyavuze humvikana umugabo wubatse izina rigakomera mu mitima ya benshi. Uyu muraperi wamaze amezi atanu muri gereza aho yashinjwaga gukubita no gukomeretsa umugore we, nyuma yo kurangiza igifungo, yagarutse mu buzima busanzwe anasohora indirimbo nshya.
Akigera hanze Jay Polly yakoze ikosa rikomeye asindira mu gitaramo yagombaga kwakirirwamo. Ntabwo ahakana ko atakoze amakosa ariko amaze iminsi mu rugamba rwo gusaba imbabazi abanyarwanda. Mu biganiro binyuranye Jay Polly amaze iminsi akora mu itangazamakuru yagiye yumvikana asaba imbabazi akomeje ahamya ko yihannye ndetse ko atazasubira ukundi.
Uko asaba imbabazi ni nako atangaza ko ibintu amazemo amezi atanu byose byamwigishije, aho avuga ko avuye mu ishuri ry'ubuzima. Aganira na Inyarwanda mu minsi ishize yatangaje ko nyuma y'igihe yamaze afunze kuri ubu afite indirimbo nyinshi yandikiye muri gereza kandi yifuza gushyira hanze, zikazaba ziri kuri Album ye nshya yise 'Inkuta enye'.
Jay Polly kuvuga ibi usanzwe amuzi cyera yahamya ko ari imihigo atazahigura, icyakora kuri ubu atandukanye n'uko yahoze kuko ubu afite amaboko amufashe kandi amaboko yizewe mu ruhando rwa muzika, bityo ativangiye cyangwa ngo avangirwe byakoroha ko akora cyane agahita yisubiza umwanya w'icyubahiro muri muzika yahoranye mu njyana ya Hip Hop dore ko kuri ubu ari gufatanya na The Mane abazwiho kugira umuhate n'ubushake mu gufasha abahanzi.
Indi turufu izorohereza Jay Polly guhita agaragara mu ruhando rwa muzika ni uko uyu muhanzi nyuma y'amezi atanu yamaze muri gereza, asanze ntawamusize cyangwa ngo amunyureho mu bo bakora injyana imwe. Jay Polly kuva na mbere yamye ari mu nkingi za mwamba mu njyana ya Hip Hop aha akaba yari uwo guhangana na Riderman cyane ko bigeze kwigarurira ikibuga muri iyi njyana.
Jay Polly...
Jay Polly yigeze kugira ibibazo, Bull Dogg amera nk'ubyungukiyemo we na Fireman bashaka kuwegukana ariko kubera uburangare, ubunebwe n'imyitwarire idahwitse bya bamwe mu baraperi bashyizemo n'akantu ko kwirara ntibahanganire umwanya mu kuyobora iyi njyana, Jay polly asanze bose bakiri aho yabasize yewe hari n'abo asanze barasubiye inyuma ku buryo bizamworohera kongera kubasiga nk'uko byahoze ashyizemo agatege ntiyivangire cyangwa ngo avangirwe ukundi.
Kugaruka kwa Jay Polly mu kibuga bisa n'ibigiye gukangura umwe mu baraperi wasaga naho yiyicaranye imbere muri iyi njyana Riderman nawe utifuza kuba yatakaza uyu mwanya wo kuyobora abaraperi bakunzwe mu Rwanda bityo gukora cyane no gucungana ku jisho kwabo bibe inzira nziza yo guha Jay Polly umuvuduko wo gukoreraho, injyana ya Hip Hop ibyungukiremo ibe yakwigarurira imitima y'abakunzi ba muzika, Jay Polly ari mu b'imbere.
Ibi kugira ngo bigerweho birasaba uyu muraperi kutagira irindi kosa iryo ari ryo ryose yakora cyane ko abanyarwanda bashobora kumubabarira irirenze rimwe ariko batakomeza kumubabarira no kumuha amahirwe mu gihe we nta gahenge yaba abaha.
UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA JAY POLLY "UMUSARABA WAJOSUA" YAKORANYE NA MARINA
TANGA IGITECYEREZO