Polisi y’u Rwanda, nk’urwego rushinzwe umutekano, yasohoye itangazo rimenyesha iminsi n’amasaha ntarengwa yo kugabanya imiziki mu tubari n’ahandi.
Mu butumwa Polisi y'u Rwanda yatangaje, yagize iti: “Ku wa gatanu no ku wa gatandatu, amasaha ntarengwa yo kugabanya imiziki ni saa sita z’ijoro. Kuva ku cyumweru kugeza ku wa kane nta kabiri kemerewe kurenza saa yine z’ijoro kagicuranga imiziki isakuza.”
Umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Kigali ACP Felly Rutagerura, yabwiye INYARWANDA ko ibitaramo birenze amasaha yavuzwe haruguru mu itangazo, ababitegura baba babisabiye uburenganzira.
Yagize ati “…Baba babisabye, abayobozi batanga umurongo n’amasaha aho bari bugarukire. Barabisaba umuntu arabisa, nawe wabisaba iwawe uti ‘mfite igikorwa iki niki ukandikira umujyi wa Kigali kiri bunsabe gucuranga’. Ukavuga uti ndasaba aya masaha, bakaguha gahunda bakakubwira ok ugeze aya amasaha."
Yungamo ati “Ibitubahirije ibyo byose barabisaba. Ariko nanone abo bacuranga benshi gutyo hari n’ibindi basabwa. Ahenshi bakwiye kuba bafite ‘sound proof’ . “
Yavuze ko abafite ibikoresha birinda ko umuziki usohoka bizwi nka ‘sound proof’ nta masaha bagira yo kurenza kuko ntawe basakuriza. Ati “Abafite sound proof babikorera imbere nk’utubyiniro ntabwo bigira amasaha kuko ntawe bisakuriza. Ariko uvuga ngo ni akabari gasanzwe, saa yine rwose ntabwo ashobora kurenza.”
Itangazo rya Polisi y'u Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO