Iyi ndirimbo nshya ya Innocent Muvunyi yatunganyijwe na Producer Pacento usanzwe azwi cyane mu gutunganya indirimbo z'abahanzi nyarwanda banyuranye. Innocent Muvunyi yakoze iyi ndirimbo ubwo yari mu Rwanda mu minsi micye ishize aho yari yaje mu minsi mikuru. Nyuma yo gusubira muri Zambia, ni bwo ashyize hanze iyi ndirimbo ye nshya.
Innocent Muvunyi akorera umuziki we muri Zambia mu mujyi wa Lusaka akaba ari na ho aba akanahakorera akazi k'ubuganga.Indirimbo ye nshya 'Ngwino' ikubiyemo ubutumwa bubwira abantu ibyiza biri muri Yesu igahamagarira buri wese kuza kumwakira.
Indirimbo ye 'Ngwino' isohotse nyuma y'indi Innocent Muvunyi yise "He is", yo ikaba yaragiye hanze mu minsi ishize. Izi ndirimbo zombi zizaba ziri ku muzingo wa mbere w'indirimbo ze azamurika mu minsi iri imbere nk'uko uyu musore yabitangarije Inyarwanda.com