Se wa Nyampinga w’Umuco n'umurage 2015 (Miss Heritage), Bagwire Keza Joannah, yitabye Imana aguye mu bitaro bya CHUK ku wa kabiri tariki 15 Mutarama 2019. Kuri ubu hamaze gutangazwa gahunda yo guherekeza no gushyingura mu cyubahiro uyu mubyeyi wa Miss Bagwire Keza Joannah.
Bagwire Keza witabiriye Miss
Rwanda 2015 ndetse akanatahana ikamba rya nyampinga w'umuco n'umurage (Miss
heritage) yongeye kugira ibyago, nyuma y'uko nyina yitabye Imana muri 2016, na
se umubyara RUTABOBA Théodore yitahiye aho yaguye mu bitaro bya Kigali CHUK
azize uburwayi cyane ko yari amaze iminsi arwariye muri ibi bitaro ndetse
arwajwe n'umukobwa we.
Nk'uko amakuru agera ku
Inyarwanda.com abihamya gahunda yo guherekeza uyu mubyeyi wa Miss Bagwire Keza
Joannah iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Mutarama 2019, aha bikaba
byitezwe ko mu gitondo saa yine (10h00) hazaba umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri
Nyakwigendera mu rugo iwe i Remera, saa sita z'amanywa (12:00') hakurikireho
umuhango wo gusabira Nyakwigendera mu isengesho rizabera muri Centre Christus i
Remera.
Miss Bagwire Keza Joannah asigaranye na musaza we muto
Nyuma y'uyu muhango hazakurikiraho guherekeza nyakwigendera no kumushyingura mu cyubahiro mu irimbi rya Rusororo i saa cyenda z'amanywa (15h00). Miss Keza Bagwire Joannah aherutse gusoza amasomo ya kaminuza muri Mount Kenya University ahabwa impamyabumenyi mu Ukuboza 2018.
Miss Keza Bagwire yavutse tariki 14 Mata 1996, avukira mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo umurenge wa Remera akagali ka Kinunga. Ni umwana w’imfura mu muryango w'iwabo, akaba umwe mu bana babiri iwabo bibarutse dore ko afite musaza we muto.
TANGA IGITECYEREZO