Mu minsi ishize ni bwo umuhanzikazi ukizamuka witwa Gihozo Pacifique yatangaje ko yatangiye gukorana mu gihe cy’imyaka icumi n’inzu y’umuziki ya KIKAC Music Label. Nyuma y'amezi make gusa atangaje ko batangiye gukorana, magingo aya Gihozo Pacifique yatangaje ko yamaze gutandukana n'aba bakoranaga.
Gihozo amaze imyaka irenga
ibiri akora umuziki, afite indirimbo zitari nke yakoze mbere yo gutangira
gukorana na KIKAC Music Label, kimwe n'izindi ebyiri yashyize hanze nyuma y'uko
batangiye gukorana muri Nzeli umwaka ushize wa 2018. Abinyujije ku rukuta rwe
rwa Instagram uyu mukobwa yatangaje ko ubu nta bantu bamufasha afite ndetse ko atangiye gukora ku giti cye.
Nyuma yo kubona aya makuru, Inyarwanda yaganiriye n'uyu mukobwa yifuza kumubaza icyaba gitumye ava muri KIKAC Music Label, adutangariza ko mu by'ukuri abantu
bakoranaga iyo batandukanye haba hari ibiba bitagenda neza ariko yirinda
kubigarukaho. Yagize ati" Ubusanzwe iyo ukorana n'umuntu
mugatandukana ni uko hari ibiba bitagenda neza sinakubeshya."
Umuhanzikazi Gihozo Pacifique
Tumubajije ibyo ari byo uyu muhanzikazi yagize ati" Ubundi niyemeza gutangira kwikorana nahisemo kutagira icyo mvuga cyane ku cyadutandukanije ,gusa ndabashimira baramfashije uko biri kose hari itafari bashyize ku rugendo rwanjye rwa muzika. Ntacyo mbishyuza ni ukuri kandi ndahamya ko batazareka urukundo bafitiye muzika nyarwanda."
Gihozo yabwiye Inyarwanda ko
nta kibazo afite kuri KIKAC Music Label ndetse magingo ngo aya agiye gutangira gukora umuziki ari wenyine nk'uko yatangiye mu gihe azaba ataragira amahirwe yo kubona
abo bongera gukorana.
REBA HANO INDIRIMBO 'KWIZIMA'IYO GIHOZO PACIFIQUE YAHERUKAGA GUSHYIRA HANZE
TANGA IGITECYEREZO