King James nk'umwe mu bahanzi bakuru kandi ukunzwe n'abatari bacye igikorwa yakoze cyafatwa na buri wese nko kunganira bikomeye Leta ndetse mu rugamba rwo kumvisha abaturarwanda ko umuntu ufite ubumuga ubwo ari bwo bwose nawe aba ari umuntu. Uyu muhanzi ufite indirimbo iri mu zigezweho muri iyi minsi yakoze amashusho yayo bityo ubwo yayashyiraga hanze benshi batungurwa no kubona ko umukobwa yakoresheje ari umukobwa ufite ubumuga bw'uruhu.
UMVA HANO IYI NDIRIMBO IGITEKEREZO YA KING JAMES
King James mu ndirimbo "Igitekerezo..."
King James ni umwe mu bahanzi bakoze cyane umwaka ushize wa 2018 cyane ko yakozemo indirimbo esheshatu. "Igitekerezo" ni indirimbo ye nshya ituje nk'uko abakunzi be bamumenyereye. Iyi ndirimbo 'Igitekerezo' ya King James, mu buryo bw'amajwi yakozwe na Producer Knox beat muri studio ya Monster Record mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Fayzo umwe mu bagabo bagaragaza ubuhanga muri iki gihe.
Turi gushaka uko twabona King James mu minsi ya vuba ngo atuganirize uko igitekerezo cyo gukorana n'uyu mukobwa cyaje ndetse anatuganirize byimbitse kuri iyi ndirimbo.
REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO 'IGITEKEREZO'YA KINGJAMES