Senateri Tito Rutaremara kuri uyu wa kabiri tariki 15 Mutarama 2019, yagiranye ikiganiro n’abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019; cyubakiye ku kamaro k’indangagaciro z’umuco Nyarwanda mu kurera umunyarwanda wiyumvamo inshingano nk’umwenegihugu ejo hazaza.
Mu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Facebook, Indangagaciro y’Ubupfura, Senateri Rutaremera yayisobanuye avuga ko abanyarwanda bayigize u Rwanda rwaba Paradizo. Yanavuze ko ubupfura atari ubwiza, ahubwo ko ari indangagaciro isaba gutega abandi ugutwi, kutirata, kudahemuka n’ibindi bisiga igisobanuro cy’umunyarwanda nyawe.
Yagize ati “Ubupfura burya ni indangagaciro yacu ya kinyarwanda, irimo indangagaciro nyinshi. Ubupfura nabwo ari ukuvuga ubwiza […] Yewe ntabwo ari ukuvuga ubwiza ukuri aha naha. Ubupfura ni indangagaciro iri kuri wowe isaba gukunda gutega ugutwi abandi, kutirata, kudahemuka, ibyo byose ni indangagaciro zose zikajya muri iyo ngiyo ikaba ivuga (…) Abanyarwanda tugize iyo ndangagaciro igihugu cyacu cyaba paradizo,”
Senateri Tito yifotoranye n'abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019.
Mu mwiherero uhuje abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 uri kubera Golden Tulip Hotel i Nyamata, bigishwa amasomo atandukanye abategura kuzaserukana ishema n’isheja ku munsi wa nyuma w’irushanwa, uzaba tariki 26 Mutarama 2019. Mu gitondo cy’uyu wa Gatatu tariki 16 Mutarama 2019, abakobwa bose bazindukiye mu myitozo ngororamubiri.
Abategura irushanwa rya Miss Rwanda, bavuga ko gukoresha imyitozo ngororamubiri abakobwa bahataniye ikamba biri ‘mu rwego rwo gutuma bagira ubuzima bwiza’ bakora imyitozo irimo kwiruka n’amaguru, gusimbuka, kwinanura n’ibindi byinshi.
AMAFOTO:
Yasip Casmir, watanze ibitekerezo ku kamaro k'indangagaciro.
Mwiseneza Josiane, wabaye kimenyabose mu irushanwa rya Miss Rwanda.
Senateri Tito Rutaremera avuga akamaro k'indangagaciro.
Abakobwa batangiye imyitozo ngororamubiri
AMAFOTO: Miss Rwanda
TANGA IGITECYEREZO