Tariki 1 Kanama 2009 umwe mu bahanzi bari bayoboye uruganda rwa muzika mu Rwanda Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yateguye igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere, iki gitaramo cyarabaye icyakora nticyabasha kurangira kubera ko Polisi yafashe icyemezo cyo kuyifunga bitewe numuvundo ndetse n'ubwinshi bw'abantu bari muri iki gitaramo.
Iki gitaramo byari byitezwe ko kigomba kubera muri Petit Stade i Remera, ubwo cyari kigeze hagati cyarafunzwe bitewe n'umuvundo mwinshi w'abakunzi ba muzika bari buzuye iyi stade ndetse banuzuye hanze ku nkengero z'iyi stade. Polisi ntabwo yari yizeye neza umutekano w'aba bantu ndetse no mu buryo bwo kwirinda ko hari abahaburira ubuzima.
Iki cyemezo cya Polisi y'igihugu cyababaje bikomeye The Ben utarishimye maze kwihangana biramunanira asuka amarira imbere y'abahanzi bagenzi be ndetse n'abafana bari bitabiriye iki gitaramo. Ntacyo yagombaga kubikoraho kuko yafashijwe gutaha igitaramo gisubikwa ubwo. Nyuma y'igihe The Ben yaje kwerekeza muri Amerika aho atuye ndetse anakorera muzika kugeza ubu.
The Ben amurika Album ye ya kabiri
Iki gitaramo nticyamuvuye mu mutwe cyane ko ubwo yagarukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2017 nyuma y'imyaka umunani aho yari yatumiwe mu gitaramo yatumiwemo cya East African Party nabwo yabonye imbaga y'abakunzi ba muzika bari baje kwitabira igitaramo cye, nuko yibuka ibyabereye inyuma ye muri Petit Stade cyane ko yakoreraga muri Parikingi ya Stade Amahoro bityo araturika ararira ku rubyiniro.
The Ben kuri ubu ni umuhanzi ufite Album ebyiri amaze kumurika zirimo 'Amahirwe ya mbere' ari nayo yamurikiye mu Rwanda n'ubwo igitaramo kitarangiye. Nyuma y'iyi album The Ben yamuritse indi Album 'Ko nahindutse' mu mwaka wa wa 2016. Uyu ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane muri iyi minsi cyane ko afite indirimbo ye nshya yise 'Fine Girl' iri mu zikunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo cyane mu bihugu bituranye n'u Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO