Abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, kuri uyu wa mbere tariki 14 Mutarama 2019, bapimwe indwara zitandukanye. Igikorwa cyabereye ku bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata biherereye mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba.
Abategura irushanwa rya Miss Rwanda, banditse ku rukuta rwa Facebook, bavuga ko igikorwa cyo gupima indwara abahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 cyakozwe mu rwego rwo kumenya uko bahagaze. Bati “Kugenzura ubuzima bw’abahataniye ikamba ni ingenzi mu irushanwa rya Miss Rwanda. Abakobwa bose bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019, uyu munsi bakorewe isuzuma ry’ubuzima ku bitaro bya ADEPR Nyamata.”
Icyakora ntabwo batangaje niba hari abakobwa baba basanze bafite indwara runaka ndetse Inyarwanda.com ntibyadukundiye kumenya aya makaru na cyane ko Ishimwe Dieudonne uyobora kompanyi itegura iri rushanwa tutabashije kumubona kuri terefone ye igendanwa.
Abakobwa uko ari 20 baganirijwe na muganga.
Ku Cyumweru tariki 13 Mutarama 2019, ni bwo abakobwa 20 bahataniye ikamba berekeje mu mwiherero uri kubera kuri Golden Tulip (La Palisse) i Nyamata. Abakobwa 20 bagiye mu mwiherero si ko bose bazagera kuri final, dore ko mu cyumweru cya nyuma cy’uyu mwiherero hazajya hasezererwa umukobwa umwe buri munsi hagendewe ku buryo bitwara muri challenges bazajya bahabwa.
Izi challenges zatekerejwe hagamijwe gushyira abakobwa ku rwego rwabafasha no guhatana ku rwego mpuzamahanga. Abakobwa bose bazahabwa umwanya uhagije kandi ungana wo kwerekana imishinga yabo n'ibikorwa byabo bitandukanye.
Abakobwa bazabasha kugera kuri final ya Miss Rwanda 2019 ni 15, kuwa 4 ubanziriza umunsi wa final (tariki 26/01/2019), ni ukuvuga tariki 24/01/2019 hazaba umusangiro (gala dinner) uzahuza abakobwa bose bari mu irushanwa ndetse hakaba ariho hazatangarizwa umukobwa wabanye neza n’abandi mu mwiherero (Miss Congeniality) ndetse n’umukobwa waranzwe n’umuco (Miss heritage).
Umukobwa ukunzwe kurusha abandi (Miss popularity) we azatangazwa ku munsi wa nyuma w'irushanwa, cyane cyane ko n'uburyo azaba ashyigikiwe kuri uwo munsi biri mu bizamuhesha amanota.
REBA AMAFOTO YOSE MUNSI Y'IYI NKURU
AMAFOTO: FUCUSICON
TANGA IGITECYEREZO