Kigali

"Sinazimye nari nkeneye gutuza no kwakira ko nimutse..." Umunyamideri Super Sexy usigaye wibera muri Amerika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/01/2019 13:47
2


Ubusanzwe yitwa Hyacinthe Weber, gusa yamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Supersexy Nana umwe mu bahanzi akanamurika imideri. Ni umugore wubatse, washakanye n’Umunyamerika bakundaniye muri Uganda aho yigaga kaminuza. Kuri ubu Super Sexy asigaye aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yasanze umugabo we.



Mu kiganiro kihariye yahaye Inyarwanda.com muri Nzeli 2018, Super Sexy yabwiye umunyamakuru ko yari amaze igihe kingana n'ukwezi yerekeje muri Amerika mu mujyi wa Appleton muri Leta ya Wisconsin aho umugabo we asanzwe afite inzu. Super Sexy wari usanzwe ari umushabitsi (Businesswoman) ndetse akaba n'umunyamideri ukomeye yabwiye Inyarwanda.com ko ubu yagiye gutangira ubuzima bushya aho agomba kuba hafi y'umuryango we akubaka ndetse akanakorera umuryango we.

Super Sexy

Super Sexy kuri ubu ari kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com kuri iki Cyumweru tariki 13 Mutarama 2019 abajijwe niba atabona ko yibagiranye, Super Sexy yabwiye Inyarwanda.com ko muri iyi minsi yari ahugiye cyane mu kwakira ko yimukiye mu kindi gihugu ariko kugeza magingo aya ngo yamaze kwiyakira ndetse n'ubuzima bumaze kugera ku murongo ku buryo abakunda ibikorwa bye yaba ku mbuga nkoranyambaga ndetse n'abakunda kumureberaho nk'umunyamideri ngo bidatinze agiye kugaruka kandi yizeza abakunzi be ko agiye kugaruka. Ati" Sinazimye nari nkeneye kubanza kwakira ko nimutse kandi nahinduye igihugu n'ubuzima ariko meze neza vuba muraza kumbona..."

Super Sexy ni umunyarwandakazi wavukiye mu Rwanda mu karere ka Nyarugenge i Nyamirambo aha akaba yarahavuye yerekeza muri Uganda aho yari yagiye kwiga ari naho yahuriye n'umugabo we bamaze igihe babana. Yaje kwamamara kubera gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga ibintu byatumye agenda abona imirimo itandukanye. Mu minsi ishize Super Sexy yakoreraga muri Uganda aho yakoranaga bya hafi n'akabyiniro ka Atmosphere kamuhaga amafaranga menshi ariko atigeze atangaza.

Super Sexy

Super Sexy yamaze kubona akazi ko kumurika imideri muri Amerika

Super Sexy utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabwiye Inyarwanda.com ko kuri ubu yamaze no kubona akazi muri kompanyi yitwa ' John Casablanca centre' yanamaze gusinyana nawe amasezerano y'imyaka itatu bakorana muri 'Modering & Acting'. Abajijwe niba adateganya kuzagaruka mu Rwanda cyangwa muri Afurika, Super Sexy yavuze ko azajya aza mu Rwanda aje gusura umuryango we ariko mu by'ukuri ngo ubuzima bwe yabwimuriye muri Amerika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gy M6 years ago
    Twari Tumukumbuye Nana Weber Nakomeze Kugira Courage Aho Yimukiye Muri USA @inyangefamily @nanaweberfamily #WeforNana
  • Vanny6 years ago
    Hhhh.ngo ntiwazimye,? Uri umuriro se mada! Ko ndeba ushaje se aho iminkanyari nimara gukwira umubiri wose uzongera kwanika amahahara kumusozi gutyo ? Ese uri ingumba ko ntarumva uvuga kubyo kubyara kdi narumvise ngo uri umugore?wakwimuka wagira va muri ibyo ushake uko nawe wagira abagukomokaho kuko iminsi yagusize .nihitiraga ma..



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND