Kigali

Amavu n’amavuko y’ibirori bya ‘Silent Disco’ bikunzwe na benshi mu Rwanda n’uko iryo jambo ryashyizwe mu nkoranyamagambo ya Oxford

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:12/01/2019 8:06
1


Silent Disco cyangwa se Silent Rave ni uburyo bw’ibirori aho abantu baba babyina umuziki bari kumva binyuze mu buryo bwa Wireless zo muri Ecouteurs. Aho gukoresha indangururamajwi (speakers), uwambaye ecouteur akaba afite umuziki ari kumva akanawubyina.



Muri Silent Disco utambaye ecouteur nta muziki ashobora kumva, byumvwa n’abazambaye gusa ndetse ubabonye akibaza ko bari kubyina ubusa cyangwa umuyaga, nyamara bo baba bafite umuziki bari kubyina unabaryoheye rwose.

Muri iyi nkuru rero tugiye kurebera hamwe amavu n’amavuko bya Silent Disco dore koi maze gukundwa n’abatari bake hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Mu myaa yo hambere ya za 2005, abantu bumviraga imizii kuri radiyo na kasete ndetse na za bafure (speakers), uko iterambere n’ikoranabuhanga bidasigana mu muvuduko, ni nako hagiye haza buryo bushya bw’aba DJ bavangavanga imiziki bikanogera amatwi y’abayumva ndetse nabo bagiye bakomeza kuba benshi uko ibihe byagendaga bihita ibindi biza.

Ubu Silent Disco imaze kumenyerwa cyane mu naserukiramuco y’iby’umuziki kuko byifashishwa mu gutuma abantu bishima, bakabyina ariko na none birinze urusaku rwasakara hirya no hino bikaba byaratangiye gusa n’ibisakara cyane mu mwaka w’1993 nk’uko Astroboy Umuyapani yigeze kubivugaho mu myaka yo ha mbere ubwo mu 1967 maze mu 1993 muri birori bya ‘The Summer of 1993’ buri wese muri ibyo birori yari yambaye ecouteurs. Ibi ariko byari mu buryo bwo kugabanya urusaku hirindwa gusakuriza abandi babumvisha umuziki bashobora no kutishimira kumva ngo badasakuriza abatuye muri ako gace.

Ibi kandi byigeze gusa n’ibikoreshwa mu mwaka w’1994 mu iserukiramuco rya Glastonbury aho byahujwe n’imirongo y’inyakiramajwi ndetse n’amashusho bikerekanwa imbere aho abitabiriye iryo serukiramuco banabashije kureba umukino w’Igikombe cy’Isi, bakumva umuziki bareba n’amashusho hifashishijwe Screen nini kandi urusaku rutabangamira abantu kuko byari birikunyuzwa mu turadiyo duto ngendanwa. Nk’uko Proquip yari yazanye igitekerezo cya Screen nini akazitanga, zikakirwa ndetse zikanakoreshwa koko, bamwe mu bahanga mu bya tekinoroji babyuririyeho bahavana isomo.

Muri Gicurasi 2000, BBC yakoze ibisa na Silent Disco ariko yo yari Silent Gig, byabereye muri Chapter Arts Center muri Cardiff aho abari bitabiriye ibyo birori bumvaga abacuranga ndetse n’abaririrmba binyuze mu bavangaga umuziki bari benshi icyo gihe.

Mu birori bya Dance With Me byateguwe na Meg Duguid muri Gicurasi 2002 bikabera mu nzu Ndangamurage ya Contemporary Art Chicago, nibwo Silent Disco yakoreshejwe mu buryo bw’umwimerere maze bigatera imbaraga uwateguye ibirori n’umwaka ukurikiyeho akongera kubikorera aho hantu. Kuva ubwo rero, nibwo hatangiye ikoreshwa ry’abaDJ babiribatandukanye bacuranga umuziki utanduanye maze buri wese bitewe na ecouteur yambaye n’umu DJ uri kuyobora iyo Wireless akabyina ibinyuranye na mugenzi we bambaye izitandukanye.

N’ubwo kugeza muri 2004 ariko habagaho ibyo bikorwa, byari bitaratangira kwitwa Silent Disco kuko iryo zina ryabayeho muri 2005, ubwo KOSS yatangaga izo ecouteur hifashishijwe urugero rw’ibyabaye mbere bitangijwe neza na DJ Nico Okkerse na Michael Minton mu 2002. Byaje guteza akaduruvayo ubwo Okkerse yaburanaga cyane avuga ko kompanyi ye ya 433fm.com ariyo yabitangije kuko yanagaragaza amafoto yabyo muri 2003 ariko birangira hemejwe bombi.

Ibirori byo gutangiza Silent Disco byatangiye guomera cyane muri 2008 mu duce dutanduanye tw’isi nk’uko Wikipedia ikomeza ibitugaragariza mu mateka yayo, kugeza ubwo muri Gashyantare 2011 iri jambo ‘Silent Disco’ ryongerewe ku rubuga (website) y’inkoranyamagambo ikorera kuri murandasi ya Oxford Dictionary . Kuva ubwo rero amakompanyi atandukanye ndetse n’abashoramari batangiye gutegura cyane ibitaramo bya Silent Disco ku bwinshi ari nako bamwe batunga ibikoresho byayo mu ngo zabo.

Muri Kigali ibi birori bya Silent Disco birakunzwe cyane

Uko abantu bagenda bayoboka ibi bitaramo rero, ni nako bagiye bahanga udushya twinshi tubishamikiyeho. No mu Rwanda ibi bitaramo bya Silent Disco byarahageze kandi birakunda ku buryo budasubirwaho. Byatangiye bwa mbere mu Rwanda mu mwaka w’2015 bikaba byarabereye muri The Mirror Hotel I Remera, biteguwe na Komapnyi yitwa Lilan Event aho Selector Gomez, Dj Karim na Dj Africa aribo bavangavangaga umuziki.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hhh6 years ago
    Ggggg



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND