RFL
Kigali

Umuzungu w'umunya-Ecosse, Iain Stewart yahuje imbaraga na Bruce Melodie bakorana indirimbo 'Karma'-YUMVE

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:11/01/2019 18:23
4


Iain Stewart, umunya Ecosse umaze gukorana indirimbo n'abahanzi banyuranye ba hano mu Rwanda ndetse akaba aherutse gutungurana agakora indirimbo iri mu kinyarwanda, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Karma' yakoranye na Bruce Melodie.



REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDAGUKUNDA' YA IAIN STEWART

Nyuma yo gukorana indirimbo n'abahanzi nyarwanda barimo; Jean Paul Samputu, Mani Martin na Ashimwe Dorcas uzwi cyane mu itsinda The Blessed Sisters, kuri ubu Iain Stewart yakoranye indirimbo na Bruce Melodie uherutse kwegukana igikombe cya Primus Guma Guma Super Super Star nk'umuhanzi nyarwanda wahize abandi bose muri 2018.

Indirimbo uyu muzungu wo muri Ecosse yakoranye na Bruce Melodie yitwa 'Karma'. Iri mu rurimi rw'icyongereza ndetse n'Ikinyarwanda, ikaba yaratunganyijwe na producer Madebeat. Ni indirimbo uyu muzungu akoze nyuma y'iminsi micye ashyize hanze indirimbo y'urukundo 'Ndagukunda' iri mu rurimi rw'ikinyarwanda, yahimbiye umugore we w'umunyarwandakazi.

Muri iyi ndirimbo 'Karma', Bruce Melodie yumvikana aririmba aya magambo: "Umutima urananiwe reka nze nkubwize ukuri, ubanza washobewe ushaka ko mukwibagiza, oya sinakongera ngo nguhe ikaze ku bw'ibyo wankoreye, sinishoboreye. Baby sinakongera ngo nkwihe wese wababaje benshi nkanjye, umva uko bimera nawe, nushaka urire, iby'ubu ntacyo bivuze, ibyacu njye nawe byahindutse nk'ubusa."


Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Iain Stewart yavuze ko 'Karma' bisobanuye ko ibyo ubiba ari byo usarura. Yabihuje n'ubuzima busanzwe abantu babamo avuga ko iyo ugize neza, ineza uyisanga imbere ndetse ko iyo witwaye neza ku bantu, uko bimeze kose nawe ubona inyungu yabyo. Icyakora yanavuze ko iyo utabaniye neza abantu, uhura n'ibibi imbere yawe.

Yabisanishije n'indirimbo we na Bruce Melodie bakoranye, avuga ko umukobwa atabaniye neza umusore bakundanaga dore ko yamubaga hafi gusa iyo yabaga amukeneyeho ikintu runaka, ubundi ikindi gihe akaba yibereye hamwe n'abandi basore. Rimwe umusore yaje gufata umwanzuro wo gutandukana burundu n'uwo mukobwa. Umukobwa yarababaye cyane, yinginga umusore ngo bakomeze bakundane ariko undi aranga aramutsembera.

UMVA HANO 'KARMA' INDIRIMBO YA IAIN STEWART FT BRUCE MELODY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • James ! 5 years ago
    I really appreciate these young men who made this song . I really enjoy it every single moment when I get free time , Playing it in my Car when I drive . I loved Production and English version and of course Vocal of this Rwandan Artist Bruce Melody . Generally it is a beautiful song . James Washington DC
  • pedrosomeone5 years ago
    Good song
  • Maria5 years ago
    😏💋 We don’t get a shit! Enough is enough! Thank you guys!!!!
  • Khalfan 5 years ago
    Uyu mutipe Iain Stewart nuko aba kure naho aba inaha ntago abasani binaha bamukira kuko ararenze naramwumvishe yakoze infitimbo yikinyarwanda . Iyi ndirimbo ye ninziza cyane , Akomeze aduhe byinshi turamukunda .





Inyarwanda BACKGROUND