RFL
Kigali

Polisi y'u Rwanda yungutse urubyiruko ruzayifasha gukumira ibyaha

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/01/2019 13:56
0


Urubyiruko ruhagarariye abandi bibumbiye mu muryango witwa ENAG (Education for Nations Africa Girubuntu) uhuriwemo n’abarangije kwiga ndetse n’abakiga muri za kaminuza n’amashuri yisumbuye hirya no hino mu gihugu bagizwe abafanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu gukumira ibyaha bitandukanye.



Umuryango ENAG ufite abanyamuryanga basanga 150 mu gihugu hose. Gushinga uyu muryango ngo ni igitekerezo cyazanzwe n’abanyeshuri batanu (5) bigaga mu mashuri yisumbuye bagenda bunguka abandi. Mu gushinga uyu muryango bari bagamije kwitabira gahunda za leta n’ibindi bikorwa byabateza imbere ariko nyuma baza kugira igitekerezo ko bafatanya na Polisi mu gukumira ibyaha bitandukanye cyane cyane ibigaragaramo urubyiruko.

Ni ku bw’iyo mpamvu bandikiye Polisi y’u Rwanda bayisaba kuba abafatanyabikorwa bayo ndetse bakanasaba n’amahugurwa y’ibanze yabasha kwesa uwo muhigo wo gukumira ibyaha. Ubwo kuri uyu wa 10 Mutarama 2019, abagera kuri 22 bahagarariye abandi muri urwo rubyiruko bahuraga  n’ubuyobozi bwa Polisi ku kicaro cyayo  ku Kacyiru, bagaragaje ko bafite ubushake bwo gufatanya na Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha ndetse batangira no guhugurwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera wafunguye amahugurwa yatangiye ashimira urwo rubyiruko igitekerezo cyiza rwagize cyo gufatanya na Polisi kimwe n’izindi nzego mu kurwanya akarengane n’ibyaha. Yagize ati “Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda burabashimira ubushishozi, ishyaka n’umuhate mwagaragaje mu kumva ko  uruhare rwanyu rukenewe kugira ngo ibyaha bikumirwe, cyane ko usanga ibyinshi byiganje mu rubyiruko, Polisi rero ibahaye uburenganzira bwo kuyibera abafatanyabikorwa mu kubikumira.”

CP Kabera yakomeje abasaba ko bakwiye kuba amatwi n’amaso bya Polisi n’ay’igihugu muri rusange barwanya bakanakumira ibyaha birimo ruswa n’akarengane, ibiyobyabwenge, ibyaha by’ikoranabuhanga n’ibindi bitandukanye. Uru rubyiruko rwagaragarijwe ko ibyaha birimo inda ziterwa abana, ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu ari bimwe mu biri ku isonga bakwiye kwihutira kurwanya binyuze mu gutanga inyigisho muri bagenzi babo ndetse no gutanga amakuru aho bigaragaye.

Ineza Nhuti Chryseis uhagarariye uru rubyiruko ku rwego rw’igihugu yashimiye inyigisho  bahawe yizeza ko bazazigeza no kuri bagenzi babo no mu rundi rubyiruko rwo mu mashuri yose kandi ko bazaba umusemburo uzatanga umusaruro mu kurushaho gukangurira urubyiruko kwirinda ibibi.

Src: RNP






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND