Queen Cha uri mu
bahanzi bafashwa n'inzu ifasha abahanzi ya The Mane, kuri ubu yinjije
abakunzi be mu mwaka wa 2019 ashyira hanze indirimbo ye nshya yise 'Mumparire', akaba ari indirimbo ya mbere ashyize hanze muri uyu mwaka mushya ndetse ikaba imwe mu
ndirimbo zizaba zigize Album ye ya mbere azamurika mu gitaramo kizaba mu kwezi kwa Nyakanga muri 2019.

Mumparire indirimbo nshya ya Queen Cha
Iyi ndirimbo nshya
'Mumparire' Queen ayishyize hanze ikurikira izabanje mu mwaka wa 2018 aho
yakoze indirimbo nka; Ntawe nkura, Winner, Gentleman n'izindi. Iyi ndirimbo ye nshya yakorewe muri The Mane Record studio y'inzu uyu muhanzikazi abarizwamo
ahuriramo na Safi Madiba ndetse na Marina. Nk'uko Queen Cha yabitangarije
Inyarwanda.com, amashusho y'iyi
ndirimbo ye nshya arasohoka mu minsi micye iri imbere na cyane ko batangiye kuyakoraho.
UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYAYA QUEEN CHA 'MUMPARIRE'