RFL
Kigali

Queen Cha yashyize hanze indirimbo ye nshya yitwa 'Mumparire' -YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/01/2019 9:05
1


Queen Cha umuhanzikazi w'imyaka 28 uri mu bubatse izina mu muziki wo mu Rwanda, agiye kumurika Album ye ya mbere nyuma y'imyaka myinshi akora umuziki ndetse anakora nyinshi mu ndirimbo zamamaye hano mu Rwanda. Album agiye kumurika izaba iriho indirimbo nshya yamaze gushyira hanze yitwa 'Mumparire'.



Queen Cha uri mu bahanzi bafashwa n'inzu ifasha abahanzi ya The Mane, kuri ubu yinjije abakunzi be mu mwaka wa 2019 ashyira hanze indirimbo ye nshya yise 'Mumparire', akaba ari indirimbo ya mbere ashyize hanze muri uyu mwaka mushya ndetse ikaba imwe mu ndirimbo zizaba zigize Album ye ya mbere azamurika mu gitaramo kizaba mu kwezi kwa Nyakanga muri 2019.

Queen Cha

Mumparire indirimbo nshya ya Queen Cha

Iyi ndirimbo nshya 'Mumparire' Queen ayishyize hanze ikurikira izabanje mu mwaka wa 2018 aho yakoze indirimbo nka; Ntawe nkura, Winner, Gentleman n'izindi. Iyi ndirimbo ye nshya yakorewe muri The Mane Record studio y'inzu uyu muhanzikazi abarizwamo ahuriramo na Safi Madiba ndetse na Marina. Nk'uko Queen Cha yabitangarije Inyarwanda.com, amashusho y'iyi ndirimbo ye nshya arasohoka mu minsi micye iri imbere na cyane ko batangiye kuyakoraho.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYAYA QUEEN CHA 'MUMPARIRE'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lilly Montana4 years ago
    Amafoto ye





Inyarwanda BACKGROUND