RFL
Kigali

Abakinnyi ba APR FC batsuye umubano n’ishyamba rya Nyungwe bagana i Rusizi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/01/2019 8:51
3


Ikipe ya APR FC ifite ibikombhe 17 bya shampiyona kuri ubu iri mu rugendo rwo gushaka uko yakuzuza ibikombe 18 bya shampiyona muri uyu mwaka w’imikino 2018-2019 ari nacyo gituma magingo aya iri kubarizwa mu karere ka Rusizi aho igomba gucakirana na Espoir FC kuri uyu wa Gatanu mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona.



Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Mutarama 2019 ni bwo ikipe ya APR FC yafashe umuhanda wa Kigali-Rusizi iciye mu ishyamba rya Nyungwe aho abakinnyi, abatoza, abafana n’abandi bari baherekeje iyi kipe bafashe akanya bakumva neza amahumbezi abyarwa n’ibinyabuzima biri muri iri shyamba ryambukwa na ba mukerarugendo umunsi ku munsi bakishyura amadovize.


Ntwari Evode mu ishyamba rya Nyungwe

Ikipe ya APR FC iheruka gutsinda AS Muhanga ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, iri ku mwanya wa mbere n’amanota 29 mu mikino 12 kuko ifite umukino w’ikirarane izasuramo Sunrise FC i Nyagatare kuwa 23 Mutarama 2019.

Espoir FC iri mu rugo iheruka gutsindwa na AS Kigali ibitego 3-2 i Kigali kuri ubu ikaba ifite intego yo kudatsindwa kabiri yikurikiranya. Espoir FC iri ku mwanya wa munani (8) n’amanota 17 mu mikino 13.


Nshimiyimana Amran yisanzura muri Nyungwe


Kimenyi YVes umunyezamu wa mbere wa APR FC


Ngabonziza Albert (Ibumoso) na Radanavic Miodrag (Iburyo) umutoza wongera ingufu z'abakinnyi ba APR FC

PHOTOS: APRFC.RW






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyomugabo sereste5 years ago
    apr yacutukurinyumu urabikor.2
  • dushimimana 5 years ago
    Apr2.esp0
  • akizanye epaphrodite5 years ago
    Ndumukunzi wikip y apr nojejwe nitsinzi yikipeyacu





Inyarwanda BACKGROUND