Jules Sentore umuhanzi w'umunyarwanda uzwiho ubuhanga mu miririmbire akaba n'umuhanga kurushaho mu bijyanye no kuririmba mu njyana gakondo, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya 'Guluma' yakoranye n'umugandekazi Irene Ntale, ikaba yasohokaye n'amashusho yayo.
Jules Sentore ashyira hanze iyi ndirimbo ye nshya yabwiye Inyarwanda.com ko yahisemo kuyikorana na Irene Ntale kuko ari umwe mu bahanzikazi b'abahanga i Bugande. Yanahishuriye Inyarwanda.com ko yahisemo gukorana na Irene Ntale mu rwego rwo kwagura ubuhanzi bwe cyane ko ubu muri Uganda byanze bikunze iyi ndirimbo iri bumufashe kumenyekanayo kurusha uko byari byifashe mbere.
Indirimbo 'Guluma' ya Sentore na Irene Ntale
Iyi ndirimbo nshya 'Guluma' ya Jules Sentore na Irene Ntale mu buryo bw'amajwi yakozwe na Madebeat umusore w'umuhanga mu gutunganya indirimbo hano mu Rwanda ariko nanone mu gufata amashusho yayo hifashishijwe Sacha Vybz umwe mu basore bo muri Uganda bazwiho ubuhanga mu gufata no gutunganya amashusho y'indirimbo muri aka karere ka Afurika y'Iburasirazuba.
REBA HANO IYI NDIRIMBO 'GULUMA' YA JULES SENTORE NA IRENENTALE
TANGA IGITECYEREZO