Kigali

Healing Worship Team yerekeje muri Uganda mu giterane gikomeye yatumiwemo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/01/2019 18:18
0


Healing Worship Team iri mu matsinda akunzwe cyane mu Rwanda no mu karere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kuri ubu yerekeje muri Uganda mu mujyi wa Kampala muri gahunda z’ivugabutumwa.



Healing Worship Team uyibuke mu ndirimbo zinyuranye zikunzwe cyane aho zibera benshi ifunguro rya ku manywa na nimugoroba zirimo; Ibiriho ubu, Sinzatuza, Tuliza, Nguwe neza, Amba Hafi, Carvaly, Icyo ngusaba, Bara iyo migisha, Nta misozi, Mwami icyo wavuze, Mana imbaraga zawe n’izindi nyinshi zatumbagije izina ryayo mu Rwanda no hanze.


Aba baririmbyi kuri ubu berekeje muri Uganda nyuma y’amezi macye bavuye muri Kenya aho bakoreye igitaramo gikomeye mu mujyi wa Nairobi. Kuri uyu wa Kane tariki 10 Mutarama 2019 ahagana saa tatu z'ijoro barerekeza muri Uganda mu giterane gikomeye batumiwemo n’itorero New Goshen Church riherereye ahitwa i Ganda mu mujyi wa Kampala. Ni igiterane cy’iminsi itatu cyiswe ‘The 3 Days of Thanksgiving’ kizaba tariki 11-13 Mutarama 2019 mu nsanganyamatsiko iboneka muri Zaburi 103: 1.

Muri iki giterane Healing Worship Team izahuriramo n’andi matsinda anyuranye arimo; New Goshen Worship Team, Gisubizo Ministries Kampala, New Lehi Worship Team Kampala, Restoration Worship Team Kampala n’abahanzi barimo; Ngoma Joshua na Elyse bo mu Rwanda. Hazaba hari kandi n’abakozi b’Imana batandukanye bazakirwa na Pastor Rukumbuzi Fred.

Kibonke Muhoza umutoza wa Healing Worship Team yabwiye Inyarwanda.com ko bishimiye cyane gutumirwa muri Uganda na cyane ko biri mu masezerano bahawe n’Imana. Yagize ati:  “Twabyakiriye neza dore ko biri no mu masezerano y’ivugabutumwa dufite muri uyu mwaka wa 2019. Tubibona nk’umugambi mwiza ‘ ivugabutumwa uhereye hano hafi yacu ndetse uzanagera kure yaho dutuye. Nk’uķo biri mu isezerano Imana yaduhaye. Nka Healing worship team, iki ni igihe cyo kugera henshi badukeneye.”


Igiterane Healing Worship Team yatumiwemo i Kampala






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND