"Twabyaye umwana ariko apfuye arimo kuvuka" Umuryango wa Bigizi Gentil (Kipenzi) mu gahinda gakomeye

Iyobokamana - 10/01/2019 3:49 PM
Share:
"Twabyaye umwana ariko apfuye arimo kuvuka" Umuryango wa Bigizi Gentil (Kipenzi) mu gahinda gakomeye

Umuryango w'umuhanzi Bigizi Gentil uri mu gahinda gakomeye ko kubura umwana wapfuye arimo kuvuka. Uyu mwana yapfiriye mu bitaro bya CHUK mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 10 Mutarama 2019.

Bigizi Gentil ni umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Kipenzi, Imvugo yiwe, Yesu Ariho, Yesu arabaruta, Ntacyo mfite, Carivali, Nakupenda, Alpha na Omega n'izindi. Muri iyi minsi akunzwe cyane mu ndirimbo 'Imvugo yiwe', 'Yesu arabaruta' n'izindi.

Mu magambo yuje akababaro yatewe n'ibyago umuryango we wagize, Bigizi Gentil uzwi cyane nka Kipenzi yagize ati: "Madamu bamubaze nyuma y'uko yari amaze kubyara kubera ko iya nyuma yari yatinze cyane. Arababaye ariko ni muzima. (...). N'ubwo dufite amakuba y’impande zose, ariko ntidukutse imitima.


Uyu muryango wa Bigizi Gentil ufite ubuhamya bukomeye dore ko abaganga bo mu bitaro binyuranye bari barawubwiye ko utazabyara ariko Imana ikabakorera igitangaza ubu bakaba bafite abana babiri. Tariki 21/12/2017 ni bwo bibarutse umwana w'ubuheta bise Yerusalemu. Ni mu gihe imfura yabo yabonye izuba tariki 6 Nzeli 2016.

REBA HANO 'YESU ARABARUTA' YA BIGIZI GENTIL



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...