Kigali

VIDEO: Byiringiro Didier (10Men) yakoze indirimbo yo gushimira Leta y’u Rwanda nyuma yo kwakirwa avuye muri FDLR

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:10/01/2019 18:26
0


Byiringiro Didier umusore ukiri muto ukoresha amazina ya 10Men Kwenyefan mu buhanzi bwe mu kiganiro yagiranye INYARWANDA yashimangiye ko kuba Leta y’u Rwanda yaramwakiriye avuye muri FDLR byamuteye imbaraga yo kuyikorera indirimbo yo gushimira no guhamagarira bagenzi be kuva mu mashyamba.



Nyuma yo kuduha ubuhamya bwe bw’uko yagiye n'uko yavuye muri FDLR ndetse n’ubuzima bwa buri munsi bari babayeho icyo gihe, 10Men yatugejejeho indirimbo avuga ko by’umwihariko yayikoreye Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza ingabo mu buzima busanzwe (RDRC) dore ko indirimbo yanayise iryo zina, ‘RDRC’.

Yanavuze ko iyo ndirimbo ayitura abakiri mu mashyamba abahamagarira gutaha bakagaruka mu Rwanda kuko mu Rwanda ari amahoro rwose ibyo muri FDLR babigisha ntaho bihuriye n’ukuri ari umugabo wo kubihamya. Ku bijyanye n’ubuhanzi bwe burimo n’indirimbo ye yise RDRC yabwiye INYARWANDA ko umuziki yawutangiye cyera kuko akiri no muri FDLR yajyaga acuranga kuko ari impano yari imurimo, gusa ngo byagutse ubwo ageze mu Rwanda. 

Yagize ati “Indirimbo maze kugira nyinshi cyane kuko Commisiyo ya Demobilizasiyo yankoreye Album y’indirimbo 12. Harimo izivuga ku rukundo, ubuzima bw’abana bo mu muhanda…Iyi ya RDRC rero niyo ndirimbo nkuru twakoreye Leta y’u Rwanda by’umwihariko RDRC.”

RDRC

10Men wakoze indirimbo RDRC ni iyo gushimira Leta na Comisiyo ya Demobilizasiyo no guhamagarira bagenzi be gutaha

Yashimiye bikomeye RDRC ku bufasha bamuhaye kandi badahwema kumuha, abasaba gukomeza gushyigikira impano zibazamura ndetse banafatanya gukora ibikorwa bituma n’abakiri muri bwa buzima bubi bavayo ati “Impamvu njyewe mba nemeye gukora ibi bintu ni uko nzi ko bagenzi banjye bakiriyo birababaje (yimyoza nagahinda kenshi). Birababaje cyane buriya buzima ni bubi, bakabaye baza mu Rwanda tukubaka u Rwanda kuko twese turi Abanyarwanda. Niba abo basaza bafitanye ibibazo n’igihugu twebwe ntabwo tubizi, ahubwo bagenzi banjye baze twubake urwatubyaye.”

Yasoje ikiganiro twagiranye ashishikariza bagenzi be gutaha bakaza mu Rwanda rw’amahoro, ubumwe n’umutekano bagafatanyiriza hamwe kurukorera no kurwubaka. Anashimira cyane Inyarwanda.com nk’igitangazamakuru cya mbere mu Rwanda kimwumvise, kikamuha umwanya ndetse kikanamufasha kwagura impano ye nk’umuhanzi.

Kanda hano urebe ikiganiro 10Men wavuye muri FDLRavugiramo ibijyanye n’indirimbo yakoreye RDRC ayishimira anahamagara bagenzi bengo batahe







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND