RFL
Kigali

VIDEO: Mama Sava! Yavuze kuri ruswa y’igitsina, ibitazwi kuri Papa Sava na Ndimbati, ihene yagabiwe na Sekuru n’ibindi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/01/2019 12:14
3


Umukinnyi wa filime Munyana Analyssa wamenyekanye nka Mama Sava yavuze kuri ruswa y’Igitsina ivugwa hagati y'abakinnyi ba filime n’abayishoramo imari, ibidasanzwe bizwi ku buzima bwa Papa Sava [Niyitegeka Gratien] na Ndimbati ndetse n’uburyo Sekuru yamugabiye ihene.



Mu byangombwa bye akoresha Munyana Analyssa, mu ruhando rw’abakinnyi ba filime yisangije izina rya Mama Sava. Amaze kuba icyamamare muri filime z’uruhererekane ‘Papa Sava’ ndetse na ‘Seburikoko’. Afite abana babiri, atuye ku Gisozi mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Amashuri abanza yayize muri Ecole Primaire de Gisozi, Icyiciro rusange yiga i Nyanza muri Maranatha, asoreza muri Ecole Secondaire Espoir de Gasogi, mu ishami ry’icungamutungo (Comptabilite).

Mu kiganiro kirambuye na INYARWANDA, Mama Sava yavuze ko yatangiye kwiyumvamo impano yo gukina filime afite imyaka 5 y’amavuko, ndetse ngo n'abo mu muryango we bakundaga kubimubwira, byiyongera ku nshuti n’abavandimwe bamuhamagariraga kwiyegurira gukina filime nk’umwuga utunze benshi.

Yavuze ko n’ubwo ku myaka itanu aribwo yatangiye kwiyumvamo impano yo gukina filime, umwaka ushize atangiye uru rugendo rutoroshye yatangiye gusaruramo agatubutse. Yagize ati “Natangiye kwiyumvamo impano yo gukina filime mfite imyaka 5, gusa hashize umwaka ninjiye mu gukina filime byeruye.

“Hari abantu bajyaga bambwira bati ukinnye filime byaba byiza. Mu buzima busanzwe ndi umuntu wisanzura kuri benshi, byatumye rero benshi bangira inama zitandukanye bagahuriza kumbwira ko ninjiye mu gukina filime byaba byiza,”

Mama Sava watangiye kwiyumvamo impano yo gukina filime afite imyaka 5 y'amavuko.

Yavuze ko umunsi wa mbere agaragara imbere y’ibyuma bifata amashusho yagize ubwoba bwinshi. Ngo filime ya mbere yakinnyemo yashimwe n’abari bayiyoboye bitewe n’uburyo yitwaye ku nshuro ya mbere.

Ni urugendo yakomeje ashize amanga ndetse abo mu muryango we tariki 01 Mutarama 2019 babiteyemo urwenya, bavuga ko ‘batagipfuye kuko bafite umukinnyi wa filime mu muryango’. Ibi byatumye Sekuru amugabira ihene, ubu aritegura gukura ubwatsi mu minsi iri imbere.

Ati “…Kuri Bonane (tariki 01 Mutarama 2019) umuryango warateranye, bavuga bati ‘ubu ntitugipfuye kuko dufite umukinnyi wa filime. Kuko mu muryango wacu dusanzwe dufite abakinnyi b’umupira, abahanzi n’abandi. Ariko ubu babonye n’umukinnyi wa filime,”

Yungamo ati “ …Sogokuru ni we wangabiye ihene. Yanshimiye kuba ari njye mukinnyi wa filime bafite mu muryango. Ubu nditegura kujya gukura ubwatsi, [Akubita agatwenge]”.

Akomeza avuga ko gukina filime ari kumwe Papa Sava [Niyitegeka Gratien] amaze kubimenyera n’ubwo mbere yicwaga n’ibitwenge: Yavuze ko uzwi nka Papa Sava [Seburikoko] ari umuntu usanzwe usetsa iyo bari mu kazi, ariko kandi ngo mu gihe kitari icy’akazi akunze kurangwa no kutavuga byinshi. Yagize ati “…Papa Sava rero ni umuntu usanzwe. Mu kazi rwose arasetsa cyane ariko iyo ari mu mwanya utari uw’akazi hari igihe aba atuje cyane. Akenshi buriya ni we utuyobora ni we uduha amasomo turi bugendereho kandi aba ari ‘serioux’ cyane, »

Mama Sava avuga ko gutangira gukinana filime na Papa Sava, mu minsi ya mbere urangwa n’ibitwenge, ngo kuri we yamaze kumenyera kubana nawe. Ati “ Gutangira gukinana na Gratien […] ubundi ubanza guseka umara akanya uri guseka ariko maze gusa n’umenyera gukinana nawe. Bwa mbere byabanzaga kungora kuko yambwiraga ‘script’ ngiye gukina ikabanza kunsetsa ntarakina, ariko maze kubimenyera iyo ampaye yose ndayikina,”

Muri filime yiswe ‘Papa Sava’ ahuriramo n’umukinnyi wa filime Ndimbati ukunzwe na batari bacye. Mama Sava yavuze ko Ndimbati ari umugabo w’umusirimu ku buryo ubonye akina muri ‘Papa Sava’ utatekereza ko ari umusirimu. Ati « …Buriya Ndimbati, ni umugabo w’umusirimu cyane. Buriya umubonye ubuzima bwe bwo hanze ntabwo watekereza ko ariwe ukina ari Ndimbati. Ni umugabo w’umusirimu cyane. Buriya turamwemera pe! [Akubita agatwenge], »

Ni kenshi bamwe mu bakinnyi ba filime bakunze kuzamura ijwi bavuga ko bakwa ruswa y’igitsina, n’ubwo baterura neza abayibatse kugira ngo bakine muri filime runaka. Hari ababivugira inyuma y’ibyuma bifata amajwi n’amashusho bemera ko bayitanze.

Kuri ruswa y’igitsina ivugwa mu bakinnyi ba filime n’abayishoramo imari ; Mama Sava avuga ko nta muntu urayimusaba, gusa ngo afite ubuhamya bw’umwe mu bakinnyi ba filime wamuganirije ko yatswe ruswa y’igitsina. Ati « Umwaka maze muri filime nagize amahirwe yo kuba ntarahura nabyo. Biravugwa ndabizi, gusa hari inshuti yanjye yigeze kubimbwira. Arambwira ati bansabye ko turyamana kugira ngo nkine muri iriya filime, »

Yungamo ati « Ariko ntabwo ari ikintu kiza kuba wakina muri filime kuko wabanje kuryamana n’umuntu. Ni igihe gito agahita akureka kuko n’ubundi aba yabonye abandi baryamana. Ariko ruswa yo ivugwamo barabikora, » Yavuze ko inshuti ye yamuganye imubwira ko yasabwe ruswa y’igitsina kugira ngo akine muri filime, akamugira inama yo kubireka.

Mama Sava avuga ko filime y’uruhererekane ‘Papa Sava’ iri kunyuzwa ku rubuga rwa Youtube amaze kuyisaruramo agatubutse agereranyije n’izindi amaze kugaragaramo. Yizeye ko mu myaka itanu azaba ari mu bakinnyi ba filime bakomeye ku Isi.

Yagabiwe na Sekuru ihene abikesha kuba ari we mukinnyi wa filime umuryango akomokamo ufite.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MAMA SAVA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Wilson5 years ago
    Kabisa film mukina zirashimisha pe
  • kadogo5 years ago
    nonese ntituba tunamenye niba yubatse cyangwa ari ingaragu mbega umunyamakuru
  • Hakiza cyprien4 years ago
    Ngo avana muri filme agatubutse ? Ubwo ni angahe ? Nta Kandi kazi akora se uretse gukina filme ?





Inyarwanda BACKGROUND