RFL
Kigali

VOLLEYBALL: APR VC yihereranye REG VC iyitesha amanota mu mukino w’ikirarane-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/01/2019 4:58
1


Ikipe ya APR Volleyball Club yihereranye REG VC iyitsinda amaseti 3-2 mu mukino w’ikirarane wakinwe kuri uyu wa Gatatu kuri sitade nto ya Remera guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. APR VC yahise igira amanota arindwi (7) ayicaza ku mwanya wa gatandatu (6) mu gihe REG VC iguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 20.



APR VC itozwa na Sammy Mulinge yatangiye umukino ifite intego yo guhangana na REG VC imwe mu makipe akomeye mu gihugu, APR VC yaje kubigeraho itwara seti ya mbere n’amanota 25-18.

Abakunzi b’uyu mukino bakomeje kugira ngo ni amava muhira ya APR VC bza kubabera ukuri ubwo REG VC yatsindaga seti ya kabiri n’amanota 25-21. Gusa muri seti ya gatatu APR VC yatanze icyizere ko yatsinda umukino ihita itsinda REG VC amanota 25-19.


REG VC yaje kubona ko bitoroshye nyamara na APR VC yakaniye bityo muri seti ya kane amakipe akomeza kugendana mu manota birangira REG VC ifungiye feri ku manota 28 mu gihe APR VC yari ifite amanota 26.


Byabaye ngombwa ko amakipe ajya ku manota 15 ya nyuma kuko buri kipe yari imaze gutsinda amaseti mu mukino. APR VC yari yashirutse ubwoba ihita itsinda amanota 15 mu gihe REG VC yari ku manota 13 mu mukino wari uryoheye ijisho.

RREG VC yari yaje mu mukino yizeye amanota y'umunsi



APR VC yari yakaniye kurushahaho

Mugisha Benon umutoza mukuru wa REG VC yabwiye abanyamakuru ko ikipe ye yazize gukora amakosa menshi mu mukino bityo bakaza kwikanga bari ku gitutu gikomeye umukino urinda urangira batakaje.

“Uyu mukino wari ukomeye. Nk’uko nababwiye mbere nasanze shampiyona yo mu Rwanda buri mukino umeze nk’uwa nyuma utanga igikombe (Finale), amakipe yose arakomeye, nta kipe yoroshye. Twakoze amakosa menshi, APR ikina neza bituma duta umwanya dukosora APR VC ikomeza gukina neza”. Mugisha


Mugisha Beneon umutoza mukuru wa REG VC aganira n'abanyamakuru

Muri uyu mukino, abahanga mu bijyanye na Volleyball bakomeje kuvuga ko ikipe ya REG VC yagize ikintu cyo kumva ko iri butsinde APR VC mu buryo bworoshye ahanini bashingiye ko APR VC iheruka gutsindwa na Kirehe VC ikipe nayo ifite intege zibarika muri iyi shampiyona.


Mugisha Benon ajya inama na Peter Kamasa


Sammy Mulinga umutoza mukuru wa APR VC


Ndamukunda Flavien umukinnyi ukomeye wa REG VC

Mugisha Benon abibajijwe n’abanyamakuru yavuze ko nawe yabibonye nk’umutoza kandi ko utabikura mu bakinnyi ngo bikunde ku munsi w’umukino. Gusa ngo abakinnyi nibaryama neza baraza kwiteKerezaho neza bamenye icyo gukora.

“Birumvikana neza ko kwiyumva bibaho kandi ntabwo wabikura mu bakinnyi. Ariko na none rimwe na rimwe gutsindwa biba byiza. Kuba APR idukubise, nabo bararyama (REG VC) babitecyerezeho kugira ngo ubutaha batazongera kuza bafite icyo cyizere. Tubonye icyo gukora ndibaza ko ubutaha tuzaza twakosoye”. Mugisha



Mugisha Benon ubwo umukino wari ugeze ahakomeye

Mutabazi Elie ufatanya na Sammy Mulinge gutoza ikipe ya APR VC yavuze ko mu busanzwe usanga ikipe ya APR VC ifite abakinnyi bakiri bato ariko beta mu kibuga ikiba gisabwa ari ukubategura mu myumvire bagakina bumva ko ari ibisanzwe.

“Abana bagiye hamwe bakina bimwe kuko ubundi usanga iyo bakina n’amakipe makuru usanga bashaka gutsinda badakinnye bityo rero byadufashije kuba ikipe yacu yari ku rwego rujya kuba rumwe n’urw’amakipe manini ari muri shampiyona”. Mutabazi


Mutabazi Elie aganira n'abanyamakuru nyuma yo gutsinda REG VC

Mbere y'uko shampiyona ikomeza mu mpera z’iki Cyumweru, UTB VC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 20 mu mikino icyenda, REG VC ku mwanya wa kabiri n’amanota 20 mu gihe Gisagara VC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 19.

APR VC yicaye ku mwanya wa gatandatu n’amanota arindwi mu gihe Kirehe VC itozwa na Bagirishya Jean de Dieu bita Castar umunyamakuru wa TV na Radio 10 iri ku mwanya wa nyuma n’amanota atandatu (6) mu mikino umunani (8).






Umukino wayobowe n'abasifuzi biganjemo abakobwa




Peter Kamasa umutoza wungirije muri REG VC yegeranya ibitabo ngo ashakemo amayeri


Umwe mu bana batoragura imipira (Ball Boy)

Dore uko umukino wagenze:

Set 1REG VC 18-25 APR VC

Set 2: REG VC 25-21 APR VC

Set: REG VC 19-25 APR VC

Set 4:REG VC 28-26 APR VC

Set 5: REG VC 13-15 APR VC









Ricky Ricky umufana wa REG VC yatashye nabi



Umwana bita Bokota afungura injugu anafana REG VC






Dusabe Belyse umukinnyi wa UTB WVC wavuye muri Ruhango WVC



Sibomana Jean Paul wa UTB VC yari yaje kureba uko mukuru we Kwizera Pierre Marshal akina na APR VC


Kauberi umufana wa REG VC yatashye ababaye


Peter Kamasa atanga amabwiriza


Cassa Mbungo Andre wahoze atoza SC Kiyovu yarebye uyu mukino


Mukunzi Gasarasi Christophe umukinnyi ukomeye wa REG VC




Mu myanya y'icyubahiro


Paul Bitok umutoza w'ikipe y'igihugu areba umukino

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • stiyy5 years ago
    Reg nayo yari yakubise gisagrara previously,that's sports bibaho,a la prochaine





Inyarwanda BACKGROUND