Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Mutarama 2019 ni bwo hasakaye inkuru y'incamugongo y'urupfu rwa Alexia Uwera Mupende umwe mu bari bakomeye hano mu Rwanda mu kumurika imideri. Nyuma y'uru rupfu benshi mu byamamare ba hano mu Rwanda bagaragaje agahinda batewe n'uru rupfu.
Alexia Uwera Mupende yishwe atewe icyuma ndetse birakekwa ko yishwe n'umukozi wo mu rugo. Umwe mu bababajwe n'uru rupfu ni Kabano Franco umuyobozi w'ihuriro ry'abamurika imideri mu Rwanda, uyu akaba ari umwe mu bari bamaze imyaka irenga icumi aziranye na nyakwigendera wari umuyobozi w'abagize akanama nkemurampaka muri iri huriro ry'abamurika imideri mu Rwanda ari naryo Kabano Franco ayobora.
Alexia Uwera Mupende yababaje benshi bamenye iby'urupfu rwe
Uyu musore washegeshwe bikomeye n'urupfu rwa Alexia Mupende yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda ko inzego z'ubutabera z'u Rwanda zikwiye kugira icyo zikora, aha abinyujije ku rukuta rwe rwa Whatsapp mu gahinda kenshi yagize ati"Mana hari igitambo twaguha ukatugarurira Alexia koko? Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y' u Rwanda, izi Mpfu z'imipanga n'ibyuma wadufashije ababikoze bagahanwa ku mugaragaro bakabera abandi isomo?"
Franco Kabano uyobora ihuriro ry'abamurika imideri mu Rwanda yasabye Perezida Kagame ko yabafasha umuntu wakoze icyaha nk'iki akajya ahanirwa mu ruhame
Franco Kabano aganira na Inyarwanda.com yatangaje ko ku bwe
asanga ubutabera bw'u Rwanda bukwiye gushyiraho igihano gikomeye ku muntu wishe
undi kandi agahanirwa mu ruhame ku buryo bibera abandi urugero. Asoza ikiganiro
yagiranye na Inyarwanda.com Kabano Franco yatangaje ko atazibagirwa inseko ya
Nyakwigendera n'ukuntu yari intangarugero mu kubahiriza igihe.
TANGA IGITECYEREZO