RFL
Kigali

Nyuma y'urupfu rw'umunyamideri Alexia Mupende, Kabano Franco uyobora ihuriro ry'abamurika imideri mu Rwanda yagize icyo asaba Perezida Kagame

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/01/2019 14:06
3


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Mutarama 2019 ni bwo hasakaye inkuru y'incamugongo y'urupfu rwa Alexia Uwera Mupende umwe mu bari bakomeye hano mu Rwanda mu kumurika imideri. Nyuma y'uru rupfu benshi mu byamamare ba hano mu Rwanda bagaragaje agahinda batewe n'uru rupfu.



Alexia Uwera Mupende yishwe atewe icyuma ndetse birakekwa ko yishwe n'umukozi wo mu rugo. Umwe mu bababajwe n'uru rupfu ni Kabano Franco umuyobozi w'ihuriro ry'abamurika imideri mu Rwanda, uyu akaba ari umwe mu bari bamaze imyaka irenga icumi aziranye na nyakwigendera wari umuyobozi w'abagize akanama nkemurampaka muri iri huriro ry'abamurika imideri mu Rwanda ari naryo Kabano Franco ayobora.

ALEXIAAlexia Uwera Mupende yababaje benshi bamenye iby'urupfu rwe

Uyu musore washegeshwe bikomeye n'urupfu rwa Alexia Mupende yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda ko inzego z'ubutabera z'u Rwanda zikwiye kugira icyo zikora, aha abinyujije ku rukuta rwe rwa Whatsapp mu gahinda kenshi yagize ati"Mana hari igitambo twaguha ukatugarurira Alexia koko? Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y' u Rwanda, izi Mpfu z'imipanga n'ibyuma wadufashije ababikoze bagahanwa ku mugaragaro bakabera abandi isomo?"

ALEXIA

Franco

Franco Kabano uyobora ihuriro ry'abamurika imideri mu Rwanda yasabye Perezida Kagame ko yabafasha umuntu wakoze icyaha nk'iki akajya ahanirwa mu ruhame

Franco Kabano aganira na Inyarwanda.com yatangaje ko ku bwe asanga ubutabera bw'u Rwanda bukwiye gushyiraho igihano gikomeye ku muntu wishe undi kandi agahanirwa mu ruhame ku buryo bibera abandi urugero. Asoza ikiganiro yagiranye na Inyarwanda.com Kabano Franco yatangaje ko atazibagirwa inseko ya Nyakwigendera n'ukuntu yari intangarugero mu kubahiriza igihe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Padiri Gustave Ineza5 years ago
    Urupfu rwa Alexia rurababaje kandi nibyo koko hakomeje kumvikana impfu nk'izo nyinshi. Gusa guhana nubundi mu Rwanda bibera mu ruhame... imanza z'ababikoze zijye zibera mu ruhame nibiba ngombwa zinyuzwe kuri TV. Gusa mbere y'uko binyura mu nkiko, dukomeze turirire umuntu wacu witabye Imana ariko ntitwihanire. Tunamenye icyari cyihishe inyuma y'urupfu. Kuko niba yari umukozi we, hari uko byagenze ngo amwice... urubanza nirurangira ahanwe ariko ubutabera bwakoze akazi kabwo... Si byiza ko twebwe ubwacu twihanira kandi dufite abacamanza b'inzobere. Cyeretse niba dushaka kubavanaho... Nkubuse bahise bamuhanira mu ruhame, nuko umuryango wa Alexia ukamubabarira, ubwo sitwe twaba tubaye abicanyi? Nafatwa ashyikirizwe inzego z'ubutabera zimuhane amaze kuburana. Ni uko ubutabera bukora. N'abahekuye igihugu muri genocide yakorewe abatutsi batezwe amatwi... umubabaro ntutume natwe duhinduka ibisimba nk'abanyamakosa. Kuko nyuma yaho twasigarana uburemere budasibangana ku mitima yacu. Dukomeze kwihangana kandi tunafate mu mugongo inshuti n'abavandimwe ba Alexia. Aruhukire kwa Jambo mu mahoro. Imana ibahe umugisha.
  • gasigwa ernest5 years ago
    franco rero urasaba ibisanzwe biba kuko iyo umuntu yishe undi aburanishirizwa muruhame nibisanzwe uzajye ureba amakuru kuri TV zitandukanye usome nibinyamakuru bimwe nabimwe nikobigenda .
  • Ujk5 years ago
    Nukuri birababaje kubona umuntu yicwa byagashinyaguro bigeze aha, and ndatekereza ko bitari enough kuba babashyira muri gereza, gukora amahano nkaya ntago uba ukiri umuntu nukuri! Ubumuntu uba wabutakaje, kdi burya baravuga ngo ingeso ipfa nyirayo yapfuye! Kumushyira muri prison ntago bihagije!!! Yego aba afunzwe ark ntago bikuraho akababaro n'agahinda k'umuryango wa nyakwigendera... Ahubwo bajye babahanishe ibyo bakorera bagenzi babo! Burya ntago wamenya ububabare bw'ikintu utaragiciyemo ngo wumve uko bimera..





Inyarwanda BACKGROUND