Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 2 mu byumweru bigize umwaka tariki 9 Mutarama 2019, ukaba ari umunsi wa 9 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 356 ngo umwaka urangire.
Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
1788: Connecticut yabaye leta ya 5 yinjiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
1991: Intumwa za Iraq n’iza Leta zunze ubumwe za Amerika zahuriye mu mishyikirano I geneve mu busuwisi, mu rwego rwo gushakira umuti w’ikibazo cy’intambara Iraq yagabaga muri Kuwait.
2005: Umutwe w’inyeshyamba zashakaga kubohora Sudan zasinye amasezerano y’amahoro na guverinoma ya Sudan mu rwego rwo guhagarika intambara yari imaze igihe ica ibintu muri iki gihugu.
2007: Umuyobozi w’ikigo gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga Apple, Steve Jobs, yashyize ahagaragara telefoni ya mbere yo mu bwoko bwa iPhone, ikaba ikorwa n’uru ruganda.
Abantu bavutse uyu munsi:
1859: Carrie Chapman Catt, umunyamerikakazi washinze umuryango mpuzamahanga w’abagore (International Alliance of Women) nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 1947.
1913: Richard Nixon, wabaye perezida wa 37 wa Leta zunze ubumwe za Amerika nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1994.
1922: Ahmed Sékou Touré, perezida wa mbere wa Guinea nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1984.
1965: Iain Dowie, umutoza w’umupira w’amaguru w’umwongereza, ukomoka muri Ireland nibwo yavutse.
1978: Gennaro Gattuso, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani yabonye izuba.
1978: A. J. McLean, umuhanzi, umubyinnyi, akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Backstreet Boys nibwo yavutse.
1985: Juan Francisco Torres, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne nibwo yavutse.
1986: Jéferson Gomes, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.
1987: Lucas Leiva, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.
1988: Marc Crosas, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne nibwo yavutse.
1988: Mugisha Benjamin “The Ben”, umuhanzi w’umunyarwanda kuri ubu ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika yabonye izuba.
1989: Nina Dobrev, umukinnyikazi wa filime w’umunyacanada ukomoka muri Bulgaria, wamenyekanye nka Ellena&Catherine muri Vampire Diaries nibwo yavutse.
Abantu bitabye Imana uyu munsi:
1873: Napoleon III, perezida wa mbere w’ubufaransa yaratabarutse, ku myaka 65 y’amavuko.
2012: Malam Bacai Sanhá wari perezida wa Guinee Bissau yaratabarutse, ku myaka 65 y’amavuko.
TANGA IGITECYEREZO