RFL
Kigali

Don Moen yemeje gutaramira muri Uganda mbere yo kuza i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/01/2019 17:37
0


Umuramyi w'icyamamare ku Isi, Don Moen, yemeje gutaramira mu gihugu cya Uganda kuwa Gatanu tariki 08 Gashyantare 2019, mu gitaramo “Kampala Praise Fest- 2019 Edition” azakora yitegura gutaramira abanyarwanda n’abandi tariki 10 Gashyantare 2019.



Igitaramo Don Moen azakorera mu Rwanda cyiswe “MTN Kigali Praise Fest Edition I’ cyateguwe na sosiyete y’itumanaho ya MTN ifatanyije na kompanyi ya RG-Consult isanzwe itegura ibitaramo bya ‘Kigali Jazz Junction’ bimaze kuba ubukombe mu Rwanda. Azagikorana n'abahanzi Nyarwanda barimo Israel Mbonyi, Aflewo Rwanda, Dinah Uwera, Columbus n'abandi bakiri mu biganiro n'abategura iki gitaramo.

Chimpreports yandikirwa muri Uganda, ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri tariki 08 Mutarama 2019,  yasohoye inkuru ivuga ko  Don Moen agiye gutaramira mu Uganda nyuma yo kuhakorera igitaramo gikomeye muri 2014. Bavuze ko ari ku nshuro ya kabiri uyu mugabo agiye guhesha umugisha ubwoko bw’Imana butuye muri iki gihugu.  

Uyu muhanzi waririmbye indirimbo nka “Here we are” , “Thank you Lord”, “I will sing’ ndetse n’izindi zomoye imitima ya benshi ategerejwe mu gitaramo cyiswe ‘Kampala Praise Festival 2019 Edition’ kizaba tariki 08 Gashyantare 2019 ahitwa Kololo Airstrip.

Don Moen yemeje gutaramira muri Uganda.

Hari amakuru agera ku INYARWANDA, avuga ko Don Moen azagera mu Rwanda, tariki 09 Gashyantare 2019.

Mu butumwa bw’amashusho Don Moen, yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yemeje ko agiye gutaramira muri Uganda ku nshuro ya kabiri mu gitaramo cyiswe “Kampala Praise Fest”.  Ati “Nishimiye gutangaza ko muri Gashyantare nzagaruka muri Uganda mu gitaramo “Kampala Praise Fest’. Nishimiye kuzongera kubabona,”

Iki gitaramo Don Moen agiye gukorera muri Uganda cyateguwe na kompanyi RG-Consult ikorera mu bihugu bibarizwa mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba. RG-Consult  ivuga ko muri iki gitaramo hitezwe umutekano usesuye, umuziki w’umwimerere, umwihariko mu mitegurire n’ibindi byinshi bizasiga abiyeguriye Imana bayihimbaje by’ikirenga.

Don Moen w’imyaka 68 y’amavuko yaherukaga muri Uganda muri 2014, mu bitaramo byo guhimbaza Imana bitandukanye yahakoreye. Yaririmbiye kuri Serena Hotel y’i Kampala mu gitaramo cyitabirwe na Janet Kataha Museveni [Umufasha wa Perezida Museveni]. Yanakoreye igitaramo mu mbuga ngari ya Makarere University ari kumwe n’umunyamuziki Lenny Le Blanc.

Don Moen [Ubanza ku ruhande rw'iburyo] ubwo aheruka muri Uganda. Uwa kabiri uvuye iburyo ni Janet Museveni [Umugore wa Perezida Museveni].






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND