Kigali

Ibitangaza utari uzi ku mubiri wawe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:8/01/2019 14:47
1


Umubiri w'umuntu ugizwe n'ibice bitandukanye kandi byose bifitiye umuntu akamaro, dore rero bimwe mu bitangaza utari uzi ku mubiri wawe.



Mu buzima bwe bwose umugore ajya mu mihango mu gihe kingana n’iminsi 4200. Nibuze umugore wese asubira mu mihango nyuma y’iminsi 28 mu kwezi k’umugore gusanzwe, Mu gihe cy’imihango umugore atakaza muri rusange 40 ml z’amaraso.

Gusesa urumeza

Gusesa urumeza ni ibintu byikora ku mubiri uruhu rukiyegeranya ndetse rukazana uduheri twinshi ariko tutaryana bitewe ahanini n’imbeho nyinshi, ubwoba bukabije cyangwa se ibyishimo byinshi bitunguranye. Urumeza ruterwa no kwiyegeranya kw’imikaya iri hagati y’uruhu n’ubwoya bikaba bigira uruhare rukomeye rwo kurinda umubiri ubukonje no gutuma umubiri uhorana ubushyuhe bw’imbere budahindagurika.

Imisatsi

Imisatsi ihora ikura ubuzima bwose ndetse yiyongeraho hagati ya 1 na 1,5 cm buri kwezi, Imisatsi ishobora gukura kugeza kuri 10 m uramutse utigeze wiyogoshesha ubuzima bwawe bwose ariko kandi igihe cyiza cyo gukura k’umusatsi w’abagabo ni hagati y’amezi 2 na 4 mu gihe ku bagore ari hagati ya 2 na 6. Muri rusange umuntu atakaza amagana y’imisatsi ku munsi iyo yarengeje igihe cyo gukura. Umusatsi mucye ushobora gutakaza ku munsi uri hagati ya 100000 na 150000.

Izuru

Burya izuru ntirirekeraho gukura nagato keretse nyine umuntu apfuye, kandi rihindura imiterere rikurikije itegeko rya gravite,rigira uruhu runoze kandi rukweduka gake. Bitandukanye n’amatwi kuko yo akura gake cyane kuko yiyongeraho 0,22 mm mu mwaka ni ukuvuga ko yiyongeraho 1cm mu myaka hafi 50.

Uruhu

Uruhu ku kigero cya 70% rugizwe n’amazi, Uruhu rufite akamaro kenshi: Ni rwo rutuma twumva ikintu cyose kidukozeho, ruringaniza ubushyuhe bw’umubiri ndetse rusohora imyanda mu byuya. Igihe cyarwo cyo kwisazura ni iminsi 28; ni ukuvuga ko ugira uruhu rushya buri minsi 28 ndetse mu buzima bwose umuntu amara, atakaza 18kg by’uruhu rwe mu kwisazura rugizwe n’uturemangingo tuba twapfuye

Ubwonko

Ubwonko ni urugingo rumwe mu ngingo zigoye kuzisobanura ku muburi w’ikinyabuzima kandi buhishe amabanga menshi akigoranye nubwo ntacyo bahanga badakora.Ubwonko bugizwe n’uturemangingo turenga miliyali 100, bufite kandi ubushobozi bwo gutanga itegeko mu bice bitandukanye by’umubiri kandi nibuze umuntu akoresha ubushobozi bw’ubwonko hafi ya bwose bitandukanye n’ibikunze kuvugwa ko umuntu abasha gukoresha 10% by’ubwonko.

Umutima

Umutima ni nk’imashini ikora ubutaruhuka ndetse itera inshuro ibihumbi 100 ku munsi muri rusange,kandi igeza ku nshuro miliyo 30 mu gihe cy’umwaka umwe ndetse mu mubuzima bwose umutima utera inshuro miliyali 2,4.

Amaso

Kureba ni igikorwa kigoye gusobanurwa; Iyo urimo kureba ikintu kitakwegereye urumuri rwinjira mu jisho rukagera kuri retine (Soma retine) Ishusho ibonetse ihindurwamo ibimenyetso bw’amashanyarazi (influx nerveux ) bikagera ku bwoko bitwawe n’umutsi w’imboni (nerf optique) Ubwonko bugasesengura amakuru buhawe n’ishusho bwakiriye bigatuma tubasha gutandukanya ibyo tureba.

Bitandukanye niyo tureba ibitwegereye cyane, imboni irahinduka kugirango ijisho ribashe kwitegereza hanyuma amakuru akoherezwa ku bwonko nabwo bugasesengura. Amaso ashobora kubasha gutanduknya amabara asaga miliyoni 10.

Amara

Kuri ubu iterambere mu buvuzi rigaragaza ko ubwonko atari bwo bugira Neuron ( Soma Nerone; ni udutsi duto cyane tugize ubwonko) gusa ko ahubwo n’amara burya nayo agira neurone ndetse ko amara agira neurons zisaga miliyoni 200.

Kwitsamura

Iyo umuntu yitsamuye umwuka usohoka mu mazuru ufite umuvuduko ungana na 170 km/h ( Ibirometero 170 ku isaha) nyamara mu busanzwe ntakinyabiziga kemerewe kurenza umuvuduko wa 130 km/h ndetse mu Rwanda ho nta modoka itwara abagenzi cyangwa imizigo yemerewe kurenza 60km/h. Iyo umuntu yitsamuye kandi ibitonyanga by’ibimyira bishobora kurenga 6m. Ni byiza rero kwitsamura utezeho agatambaro kugira ngo bitagwa aho utakeganyaga.

Src: passeportsante.net






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • njyewe6 years ago
    thank you so much



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND