Kigali

Umuhanzi Freeman yashyize hanze ubutumire bw'ubukwe bwe na Belyse Mutuyimana

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:7/01/2019 12:38
1


Umunyamuziki Freeman wakunzwe mu ndirimbo nka Ntibikabeho, Igikomangoma n'izindi yamaze gushyira hanze ifoto y’integuza (Save the date) ku bukwe bwe na Belyse Mutuyimana.



Ubusanzwe yiwa Hitimana Alain wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi Freeman. Ni umwe mu binjiye mu ruhando rwa muzika Nyarwanda cyera ndetse kandi ari mu batarigeze bavugwa mu rukundo n’abandi bakobwa batandukanye. Mu ntangiriro z’umwaka mushya wa 2019 ni bwo Freeman yashyize hanze ifoto y’integuza (Save the date) ku bukwe bwe n’umwali witwa Belyse Mutuyimana, buzaba tariki 2 Werurwe mu mwaka wa 2019. 

Freeman yatangarije INYARWANDA ko yakundiye Belyse ko azi ubwenge kandi akaba yicisha bugufi ndetse akaba asenga Imana. Yagize ati: “Namukundiye ko ari umukobwa mwiza ufite ingano nkunda, azi ubwenge kuko yagiye angira inama ku bintu runaka nabikora bigacamo, yicisha bugufi agakunda gusenga Imana.”

Freeman yakomeje avuga ko Belyse ari umukobwa udakunda byacitse wita ku bintu akabikurikirana muri macye ni umwali ubereye urugo. Yavuze ko bamaze umwaka umwe n'igice bakundana.


Ifoto y'integuza yanditseho ngo 'Jye nawe iteka niba ndimo kurota sinzakanguke' 


Freeman amaze imyaka irenga 5 akora umuziki mu njyana ya Afro Music, afite indirimbo icyenda (9) ari zo: Nti bikabeho, Uri umwe nanjye, Umubikira, Komera, Teta, Umurunga, Zana irindi, Hadjati n'Igikomangoma yakunzwe cyane kubera amashusho yayo yinganjemo umuco wa Afrika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mukamazera Elodie6 years ago
    Turabishyigikiye n lmana irabishyigikiye...komeza umurava wawe Alain



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND