RFL
Kigali

"Tuziranye cyera ntaraba Mike muzi" Mike Karangwa avuga ku mukunzi bitegura kurushinga, yavuze uwo azasigira igifunguzo -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/01/2019 12:18
0


Mike Karangwa yamamaye nk'umunyamakuru ukomeye mu myidagaduro hano mu Rwanda, yakoze mu biganiro bitandukanye birimo Salus Relax, Sunday Night ndetse na 10 To Night ibiganiro byose yanyuzemo mbere yuko asa nusubitse aka kazi. Mike Karangwa kuri ubu ari mu myiteguro y'ubukwe n'umukunzi we Roselyne Mimi Isimbi.



Ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe kuba tariki 23 Gashyantare 2019. Mike na Isimbi bazasezeranira mu rusengero rwa Eglise Vivante ruherereye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali, umuhango uzaba saa cyenda z’amanywa. Kwiyakira bizaba saa kumi n’imwe z’umugoroba, bibere Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.

Aganira na Inyarwanda.com Mike Karangwa yagize ati" Ni isaha iba igeze, ariko igifunguzo nzagisigira Claude Kabengera, ..." Mike Karangwa yatangaje ko adakunze kuvuga ku buzima bwe bwite cyane mu itangazamakuru gusa ahamya ko we n'umukunzi we ari abantu bakundana bamaze igihe kinini baziranye. ati ni "umuntu nzi kuva ari muto cyane, unzi ntaraba Mike mwebwe muzi, tuziranye kuva cyera cyane....".

Mike Karangwa

Mike Karangwa ari mu myiteguro y'ubukwe bwe

Mike Karangwa yatangiriye urugendo rwe rw’itangazamakuru kuri Radio Salus akomereza kuri Radio Isango Star ndetse na Radio/Tv10 aheruka kumvikanaho mu myaka itambutse. Ubu arikorera aho afite ikiganiro gica ku rubuga rwa Youtube yise ‘Showbiz Today’. Uyu munyamakuru afite ubunararibonye mu gukemura impaka mu marushanwa y’ubwiza. Yatoranyijwe mu bari bagize akanama nkemurampaka k’irushanwa rya Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda, yakoze imyaka itatu mu irushanwa rya Miss Rwanda kenshi ariwe uyoboye akanama nkemurampaka.

REBA HANO IKIGANIROTWAGIRANYE NA MIKE KARANGWA URI MU MYITEGURO Y'UBUKWE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND