Kigali

Gisagara Yannick yagiye mu Buhinde gusimburizwa impyiko zangiritse

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/01/2019 10:31
3


Mu ijoro rya tariki 05 Mutarama 2019 ni bwo Umusore witwa Gisagara Yannick wagize ikibazo cy’impyiko yafashe rutemikirere ajya kwivuriza mu gihugu cy’u Buhinde mu rugendo yakoranye n’umurwaza witwa Claude ndetse n’umuvandimwe we Nsumbaburanga Innocent wemeye kumuha impyiko.



Uko ari batatu bahagarutse ku kibiga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali bwatwawe na kompanyi ya RwandAir saa sita n’iminota itanu (00:05’) z’ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 05 Mutarama 2019. Bageze mu Buhinde bahise bajya ku bitaro by’ahitwa Hyderabadhi-Yashoda Hospital Malkapet.

Ku murongo wa Telephone, Claude, Umurwaza wa Yannick yatangirije INYARWANDA ko bakigera mu Buhinde abaganga baho basuzumye ibizamini bya Yannick byafatiwe mu Rwanda, igikurikiyeho ari ugukora isuzuma ryabo. Yavuze ko Yannick ameze neza kandi bizeye y’uko azakira. Ati “Twizeye ko azakira, ameze neza kugeza ubu. Abaganga bo mu Buhinde babanje kureba ibizamini bya Yannick byafatiwe mu Rwanda,”  

Yavuze ko bashima Leta y’u Rwanda yatanze ubufasha kugira ngo Yannick ajye kuvurizwa mu Buhinde ndetse n’abagira neza bagiye batanga amafaranga kugira ngo uyu musore ajye kuvurizwa mu Buhinde.

Yannick yagiye kwivuriza mu Buhinde/Ifoto:Archive

Muri Nzeli 2018 ni bwo Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cyayo gifasha abantu kwivuriza mu mahanga, yemeye kwishyurira ubuvuzi bwose Yannick azakorerwa asimburizwa impyiko mu Buhinde. Icyo uyu musore yasabwaga kwari ugushaka amafaranga y’urugendo rwe n’ibizamutunga.  

Yannick akomoka mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro mu ntara y’Iburasirazuba, yagize ikibazo cy’impyiko zamenetse guhera mu 2016. Ni ikibazo yagize yiga mu mwaka wa kabiri muri IPRC Kigali. Isuzuma yakorewe n’abaganga ryagaragaje ko impyiko zangiritse.

Yasabwaga agera kuri Miliyoni 19 z’amafaranga y’u Rwanda (19.000.000 FRW) angana n’ibihumbi 22000 by’amadolari ya Amerika (22,000 US$) kugira ngo abagwe ashyirwemo indi mpyiko.

AMAFOTO:

Yannick mu ndege ya RwandAir yerekeza mu Buhinde.

Innocent wemeye guha impyiko Yannick.

Yannick na Innocent berekeza mu Buhinde.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Charz MuhamirizA6 years ago
    Turashimira Leta yacu ndetse naburi muntu wese witanze,kandi Imana irikumwe nabo tubifurije gukira vuba nokugaruk murugo amahoro tukishimira Imirimo myiza Imana yakoze.
  • Azamou 6 years ago
    Alhamdulillah!
  • ddd6 years ago
    Imana ihe ulugisha uwamuhaye impyiko ye



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND